KUVA 36
1 â BesalÄli na Oholiyabu bakorane nâumuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga nâubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo yâubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.â
Ibintu byâihema bikorwa
2 Mose ahamagara BesalÄli na Oholiyabu nâumuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete nâumutima we ngo aze gukora uwo murimo.
3 Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo yâubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose.
4 Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturo bwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga
5 babwira Mose bati â Abantu batuye byinshi bisÄze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.â
6 Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo â Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.â Uko ni ko babujije abantu gutura.
7 Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga.
8 Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimo barema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayibohesheje ubudodo bwâibitare byiza buboheranije, nâubwâumukara wa kabayonga, nâubwâumuhengeri nâubwâumuhemba, bayibohamo ibishushanyo byâabakerubi, abahanga aba ari bo babiboha.
9 Uburebure bwâumwenda wose buba mikono makumyabiri nâumunani, ubugari bwawo buba mikono ine, imyenda yose iba urugero rumwe.
10 Imyenda itanu bayikombata ukwayo, nâiyindi itanu bayikombata ukwayo.
11 Kandi badoda imikondo yâudutambaro twâimikara ya kabayonga ku musozo wâumwenda uhera igikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozo wâumwenda uhera ikindi gikombate.
12 Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, nâindi mirongo itanu bayidoda ku musozo wâumwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana.
13 Bacura ibikwasi byâizahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturo buba bumwe.
14 Kandi baboha imyenda yo gusakara yâubwoya bwâihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi nâumwe.
15 Uburebure bwâumwenda wose buba mikono mirongo itatu, ubugari bwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi nâumwe iba urugero rumwe.
16 Bakombata imyenda itanu ukwayo, nâiyindi itandatu bayikombata ukwayo.
17 Badoda imikondo mirongo itanu ku musozo wâumwenda uhera igikombate kimwe, nâindi mirongo itanu bayidoda ku musozo wâumwenda uhera ikindi igikombate.
18 Bacura ibikwasi byâimiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe.
19 Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu zâamasekurume yâintama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cyâimpu zâinyamaswa zitwa tahashi.
20 Kandi babÄza imbaho zâimiganda yâubwo buturo mu mushita, barazishinga.
21 Uburebure bwâurubaho rwose buba mikono cumi, ubugari bwarwo buba mukono umwe nâigice.
22 Kandi ku rubaho rwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibÄza ku mbaho zâubwo buturo zose.
23 BabÄza imbaho zâimiganda yabwo, izâuruhande rwâiburyo ziba makumyabiri.
24 Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi yâizo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi yâurubaho rumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.
25 Kandi babÄza imbaho makumyabiri zâurundi ruhande rwâubwo buturo rwâibumoso,
26 bazicurira imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi yâurubaho rumwe, bityo bityo.
27 Kandi babÄza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro wâubwo buturo, iburengerazuba.
28 Kandi babÄza imbaho ebyiri zâimpfuruka zabwo zo mu mwinjiro.
29 Hasi ziba izivuyemo nkâebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfuruka zombi.
30 Nuko izo mbaho ziba umunani, imyobo yâifeza zishingwamo iba cumi nâitandatu, imyobo ibiri iba hasi yâurubaho rwose.
31 Kandi babÄza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho zâimiganda yâuruhande rumwe rwâubwo buturo,
32 nâizindi eshanu zo ku mbaho zâimiganda yâuruhande rwabwo, nâizindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.
33 Imbumbe yo hagati yâizindi iringanije imbaho, bayibÄza ari umwishyikire.
34 Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu.
35 Kandi umwenda ukingiriza bawubohesha ubudodo bwâumukara wa kabayonga, nâubwâumuhengeri nâubwâumuhemba, nâubwâibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo byâabakerubi, abahanga bâibyo aba ari bo babiboha.
36 BawubÄriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba izâizahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo.
37 Kandi umwenda wo gukinga umuryango wâiryo Hema, bawuremesha ubudodo bwâumukara wa kabayonga, nâubwâumuhengeri nâubwâumuhemba, nâubwâibitare byiza buboheranije, abahanga bâibyo aba ari bo bawudodaho amabara.
38 BabÄza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo nâimitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iyâimiringa.