KUVA 24
Isezerano ryâUwiteka nâAbisirayeli rirakomezwa
1 Imana ibwira Mose iti â Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, nâabakuru bâAbisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure,
2 Mose abe ari we wigira hafi yâUwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.â
3 Mose araza abwira abantu amagambo yâUwiteka yose nâamategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati â Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.â
4 Mose yandika amagambo yâUwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi yâuwo musozi, nâinkingi zâamabuye cumi nâebyiri zinganya umubare nâimiryango yâAbisirayeli, uko ari cumi nâibiri.
5 Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, nâinka zâibitambo byâuko bari amahoro.
6 Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimÄŤsha ku gicaniro.
7 Yenda igitabo cyâisezerano agisomera abantu, baramubwira bati â Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.â
8 Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati â Ngaya amaraso yâisezerano Uwiteka asezeranye namwe, nkâuko ayo magambo yose ari.â
9 Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, nâabakuru bâAbisirayeli mirongo irindwi
10 bareba Imana yâAbisirayeli: munsi yâibirenge byayo hameze nkâamabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye nâijuru ryâumupyÄmure ubwaryo.
11 Kandi abatoranijwe bâAbisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.
Uwiteka ahamagara Mose ngo yongere kuzamuka umusozi wa Sinayi
12 Uwiteka abwira Mose ati â Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate byâamabuye biriho amategeko, nâibyategetswe nandikiye kubigisha.â
13 Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi wâImana.
14 Abwira ba bakuru ati â Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.â
15 Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.
16 Ubwiza burabagirana bwâUwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.
17 Mu maso yâAbisirayeli, ishusho yâubwiza bwâUwiteka yameraga nkâumuriro ukongora ku mutwe wâuwo musozi.
18 Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine nâamajoro mirongo ine.