KUVA 23
Andi mategeko yâImana
1 â Niwumva inkuru yâimpuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki nâumunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma.
2 Ntugakurikize benshi gukora ibyaha, kandi nutangwa ho umugabo ntukajye iyo abenshi bagiye ngo utume baca urubanza nabi,
3 kandi ntugatsindishiririze umuntu kuko ari umukene.
4 â Nuhura nâinka yâumwanzi wawe cyangwa nâindogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.
5 Kandi nusanga indogobe yâumwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.
6 â Ntukagoreke urubanza rwâumukene uri muri mwe.
7 Wirinde cyane ibirego byâibinyoma. Ntukice utacumuye ukwiriye gutsinda umuziza akarengane, kuko ntazatsindishiriza umunyabyaha.
8 Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso yâabareba, kandi igoreka imanza zâabakiranutsi.
9 â Kandi ntugahate umusuhuke wâumunyamahanga kuko muzi umutima wâumusuhuke, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.
10 â Mu myaka itandatu ujye ubiba ku butaka bwawe usarure imyaka yabwo,
11 ariko ku wa karindwi bujye buruhuka uburaze, kugira ngo abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujya ugenza uruzabibu rwawe nâurwelayo rwawe.
12 â Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka kugira ngo inka yawe nâindogobe yawe ziruhuke, umwana wâumuja wawe nâumusuhuke wâumunyamahanga basubizwemo intege. Guteg 5.13-14
13 â Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina yâizindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe.
14 â Uko umwaka utashye ujye unziririza iminsi mikuru gatatu.
15 Ujye uziririza iminsi mikuru yâimitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugira umuntu uza ubusa imbere yanjye.
16 â Kandi ujye uziririza umunsi mukuru wâisarura, uwâumuganura wâimirimo yawe wabibye mu murima.â Kandi ujye uziririza umunsi mukuru wâisarura rya byose, wo ku iherezo ryâumwaka numara gusarura imirimo yawe mu isambu yawe.
17 Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere yâumwami Uwiteka ibihe bitatu.
18 â Amaraso yâigitambo ntambiwe ntukayatambane nâimitsima yasembuwe, kandi urugimbu rwâicyatambwe ku munsi mukuru wanjye ntirukarÄre ngo rugeze mu gitondo.
19 â Umuganura wâibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu yâUwiteka Imana yawe.â Ntugatekeshe umwana wâihene amahenehene ya nyina.
20 â Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye.
21 Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we.
22 Ariko numwumvira byâukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi wâabanzi bawe nâumubisha wâababisha bawe.
23 Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori nâAbaheti, nâAbaferizi nâAbanyakanÄni, nâAbahivi nâAbayebusi maze nkabarimbura.
24 Ntuzikubite imbere yâimana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi zâamabuye bubatse.
25 Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe nâamazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.
26 Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare wâiminsi yawe nzawusohoza udakenyutse.
27 â Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.
28 Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi nâAbanyakanÄni nâAbaheti imbere yawe.
29 Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.
30 Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu.
31 Nzagushyiriraho urugabano, ruhere ku Nyanja Itukura rugere ku Nyanja yâAbafilisitiya, kandi ruhere ku butayu rugere ku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu.
32 Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa nâimana zabo.
33 Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukubera umutego.â