KUVA 25
Ibyo kurema Ihema ryâImana
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa nâumutima we azaba ari we mwakira ituro antura.
3 Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu nâifeza nâimiringa,
4 nâubudodo bwâumukara wa kabayonga nâubwâumuhengeri, nâubwâumuhemba nâubwâibitare byiza nâubwoya bwâihene,
5 nâimpu zâamasekurume yâintama zizigishijwe inzigo itukura, nâimpu zâinyamaswa zitwa tahashi, nâimbaho zâibiti byitwa imishita,
6 nâamavuta yâamatabaza nâibihumura neza byo kuvangwa nâamavuta ya elayo yo gusÄŤga, nâibyo kuvangwa bigahinduka umubavu mwiza wo kĹsa,
7 nâamabuye yitwa shohamu nâandi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza.
8 Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.
9 Muzabureme buse nâibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cyâubuturo nâicyâibintu byabwo byose.
10 â Kandi bazabÄze isanduku mu giti cyitwa umushita: uburebure bwayo bwâumurambararo bube mikono ibiri nâigice, ubugari bwayo bube mukono umwe nâigice, uburebure bwâigihagararo bube mukono umwe nâigice.
11 Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere nâinyuma, uyigoteshe umuguno wâizahabu.
12 Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavu rumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi.
13 UbÄze imijisho mu mushita, uyiyagirizeho izahabu.
14 Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu zâiyo sanduku, bajye bayiyiremereza.
15 Iyo mijisho igume mu bifunga byâisanduku, ntikabivemo.
16 Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha.
17 â Kandi ucure intebe yâihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo bwâumurambararo bube mikono ibiri nâigice, ubugari bwayo bube mukono umwe nâigice.
18 Kandi ureme abakerubi babiri mu izahabu, ubareme mu izahabu icuzwe, ubareme mu mitwe yombi yâiyo ntebe yâihongerero.
19 Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, nâundi mu wundi, bacuranwe nâintebe yâihongerero mu mitwe yayo yombi.
20 Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe yâihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe yâihongerero.
21 Ushyire iyo ntebe yâihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha.
22 Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru yâintebe yâihongerero, hagati yâabo bakerubi bari ku isanduku yâIbihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli.
23 â Kandi uzabÄze ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bwâumurambararo bube mikono ibiri, ubugari bwayo bube mukono umwe, uburebure bwâigihagararo bube mukono umwe nâigice.
24 Uyayagirizeho izahabu nziza, uyagoteshe umuguno wâizahabu.
25 UyabÄrize igikomeza amaguru kiyagote, ubugari bwacyo bube intambwe imwe, ukigoteshe umuguno wâizahabu.
26 Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.
27 Ibyo bifunga bibe hafi yâigikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.
28 UbÄze imijisho mu mushita uyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza.
29 Ucure amasahani nâudukombe byo kuri yo, ucure nâibikombe nâimperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo yâibyokunywa, ubicure mu izahabu nziza.
30 Ujye utereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka.
31 â Kandi uzareme igitereko cyâamatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo nâumubyimba wacyo, ibikombe nâibibumbabumbye nâuburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo.
32 Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu yâicyo gitereko ashamike mu rubavu rumwe, nâayandi atatu mu rundi.
33 Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa nâuburabyo bwâindĹzi, cyose gifatanye nâikibumbabumbye nâururabyo, nâiryo ku rundi rubavu rigire ibikombe bitatu bisa nâuburabyo bwâindĹzi, cyose gifatanye nâikibumbabumbye nâururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera.
34 Umubyimba wacyo ugire ibikombe bine bisa nâuburabyo bwâindĹzi, nâibibumbabumbye nâuburabyo bifatanye na byo.
35 Ikibumbabumbye kibe munsi yâamashami abiri acuranywe na cyo, nâikindi kibe munsi yâandi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi yâandi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.
36 Ibibumbabumbye byacyo nâamashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza.
37 Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyiraho uburyo butuma amurikira imbere yacyo.
38 Icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira nâudusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza.
39 Italanto yâizahabu nziza abe ari yo icyo gitereko nâibyo bintu byacyo byose biremeshwa.
40 Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.