KUBARA 32
Abarubeni nâAbagadi bashaka guhabwa gakondo hakuno ya Yorodani (Guteg 3.12-22)
1 Abarubeni nâAbagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cyâi Yazeri nâicyâi Galeyadi ko bifite urwuri rwiza,
2 Abagadi nâAbarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi nâabatware bâiteraniro, bati
3 â Ataroti nâi Diboni nâi Yazeri, nâi Nimura nâi Heshiboni na Eleyale, nâi Sibuma nâi Nebo nâi Bewoni,
4 igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ryâAbisirayeli, ni igihugu cyâurwuri kandi abagaragu bawe dufite amatungo.â
5 Bati â Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.â
6 Mose abaza Abagadi nâAbarubeni ati â Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino?
7 Ni iki gitumye mukura umutima wâAbisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye?
8 Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumaga gutata icyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya.
9 Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakura umutima wâAbisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye.
10 Uburakari bwâUwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati
11 âNi ukuri ntihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isÄga, uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose,
12 keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.â
13 Abisirayeli bÄ«kongereza uburakari bwâUwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza aho abâicyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye.
14 Namwe none musubiye mu kigwi cya ba so, muri urubyaro rwâabanyabyaha ngo mugwize umujinya wâUwiteka mutume urushaho kugurumanira Abisirayeli.
15 Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.â
16 Bamwigira hafi baramubwira bati â Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, nâabana bacu bato tuzabubakira imidugudu,
17 ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike zâamabuye, ngo barindwe bene igihugu.
18 Ntituzagaruka mu ngo zacu, umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye.
19 Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rwâiburasirazuba.â
20 Mose arabasubiza ati â Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare,
21 abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere,
22 igihugu kigatsindirwa imbere yâUwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho nâurubanza rwâuko mucumuye ku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere yâUwiteka.
23 Ariko nimutagenza mutyo muzaba mucumuye ku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza.
24 Mwubakire abana banyu bato imidugudu, nâimikumbi yanyu ibiraro, mukore ibyo muvuze.â
25 Abagadi nâAbarubeni babwira Mose bati â Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse.
26 Abana bacu bato nâabagore bacu, nâimikumbi yacu nâamatungo yacu yose, bizaguma mu midugudu yâi Galeyadi.
27 Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro zâintambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nkâuko databuja avuze.â
28 Mose ategeka ibyabo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, nâabatware bâamazu ya ba sekuruza yâimiryango yâAbisirayeli.
29 Mose arababwira ati â Abagadi nâAbarubeni nibambukana Yorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro zâintambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cyâi Galeyadi ho gakondo.
30 Ariko nibatambukana namwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cyâi KanÄni.â
31 Abagadi nâAbarubeni baramusubiza bati â Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza.
32 Tuzambuka dufite intwaro, tujye mu gihugu cyâi KanÄni tugiye Uwiteka imbere, gakondo yacu twahindĆ«ye tuzayigumana hakuno ya Yorodani.â
33 Nuko Abagadi nâAbarubeni nâigice cyâumuryango wa Manase mwene Yosefu kingana nâigisigaye, Mose abaha ubwami bwa Sihoni umwami wâAbamori nâubwa Ogi umwami wâi Bashani. Igihugu cyose kirimo imidugudu ifite ibihugu byayo, imidugudu yacyo yose impande zose.
34 Abagadi bubaka i Diboni na Ataroti na Aroweri,
35 na Atarotishofani nâi Yazeri nâi Yogibeha,
36 nâi Betinimura nâi Betiharani. Iyo midugudu bayigotesha inkike zâamabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro.
37 Abarubeni bubaka i Heshiboni na Eleyale nâi Kiriyatayimu,
38 nâi Nebo nâi BÄlimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubaka nâi Sibuma, bita andi mazina imidugudu bubatse.
39 Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindƫra, birukanamo Abamori bari batuyemo.
40 Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura.
41 Yayiri umwuzukuruza wa Manase ajyayo atsinda imidugudu yaho, ayita imidugudu ya Yayiri.
42 Na Noba aragenda atsinda i Kenati nâibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba.