KUBARA 31
Abisirayeli batsinda Abamidiyani
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â UhĆrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe.â
3 Mose abwira abantu ati â Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe.
4 Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi yâAbisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.â
5 Nuko batoranya mu bihumbi byâAbisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu nâibihumbi bibiri zifite intwaro.
6 Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ajyanye ibintu byâahera nâamakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze.
7 Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose.
8 Bica nâabami bâAbamidiyani ari bo: Evi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, abami bâAbamidiyani uko ari batanu, kandi na BalÄmu mwene Bewori bamwicisha inkota.
9 Abisirayeli bajyana ho abanyagano Abamidiyanikazi nâabana babo bato, banyaga inka zabo zose nâimikumbi yabo yose, basahura nâibintu byabo byose.
10 Batwika imidugudu babagamo yose nâingo zabo zose.
11 Batabarukana isahu yose nâiminyago yose yâabantu nâamatungo.
12 Imbohe nâiminyago nâisahu babizanira Mose na Eleyazari umutambyi nâiteraniro ryâAbisirayeli, aho baganditse mu kibaya cyâi Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye nâi Yeriko.
Ibyategekewe Abamidiyanikazi, no ku minyago nâisahu
13 Mose na Eleyazari umutambyi nâabatware bâiteraniro bose, babasanganirira inyuma yâaho baganditse.
14 Mose arakarira abatware bâingabo, abatware bâibihumbi nâabâamagana batabarutse.
15 Arababaza ati â Ko mwakijije abagore bose ntibapfe?
16 Dore abo ni bo bacumuje Abisirayeli ku Uwiteka mu byâi Pewori babitewe nâinama za BalÄmu, bituma mugiga itera iteraniro ryâUwiteka.
17 Nuko none mwice umuhungu wese wo mu bana bato, nâumugore wese wigeze kuryamana nâumugabo.
18 Ariko abakobwa bato bose batigeze kuryamana nâabagabo, mubÄ«kirize ubwanyu.
19 Kandi mubambe amahema yanyu inyuma yâaho tuganditse, mumareyo iminsi irindwi: uwishe wese nâuwakoze ku ntumbi wese, mwihumanure ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi mwe nâiminyago yanyu.
20 Muhumanure nâimyambaro yose nâibyaremwe mu ruhu byose, nâibyaboheshejwe ubwoya bwâihene byose, nâibyabajwe byose kugira ngo mubyihumanureho.â
21 Eleyazari umutambyi abwira abatabarutse ati â Iri ni itegeko Uwiteka yategetse Mose:
22 Izahabu nâifeza nâumuringa, nâicyuma nâibati nâicyuma cyâisasu,
23 ibintu byose bidatwikwa nâumuriro, mubicÄ«she mu muriro bibone guhumanuka. Ariko kandi mubihumanuze na ya mazi ahumanura, kandi ibyatwikwa nâumuriro byose mubyogeshe ayo mazi.
24 Ku wa karindwi muzamese imyenda yanyu, muhumanuke mubone kugaruka mu ngando.â
25 Uwiteka abwira Mose ati
26 â Bara umubare wâiminyago yanyazwe yâabantu nâamatungo, ufatanye na Eleyazari umutambyi nâabatware bâamazu ya ba sekuruza yâiteraniro.
27 Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umwe uhabwe abazi kurasana batabarutse, undi uhabwe iteraniro ryose.
28 Kandi utorere Uwiteka intore, uzitore abarasanyi batabarutse, kimwe muri magana atanu cyâabantu nâinka nâindogobe nâimikumbi,
29 ubitore mu mugabane wabo ubihe Eleyazari umutambyi, bibe ituro ryererejwe Uwiteka.
30 Kandi mu mugabane wâAbisirayeli utore umwe muri mirongo itanu wâabantu, na kimwe muri mirongo itanu cyâinka nâindogobe nâimikumbi, nâandi matungo yose, ubihe Abalewi barinda ubuturo bwâUwiteka.â
31 Mose na Eleyazari umutambyi babigenza uko Uwiteka yategetse Mose.
32 Iminyago batabazemo isahu yasahuwe nâabarasanyi, yari intama uduhumbi dutandatu nâinzovu ndwi nâibihumbi bitanu,
33 nâinka inzovu ndwi nâibihumbi bibiri,
34 nâindogobe inzovu esheshatu nâigihumbi,
35 kandi umubare wose wâabantu wari inzovu eshatu nâibihumbi bibiri, ari abakobwa batigeze kuryamana nâabagabo.
36 Umugabane wâabatabarutse wari intama uduhumbi dutatu nâinzovu eshatu nâibihumbi birindwi na magana atanu.
37 Intore zâUwiteka batoye ku ntama ziba magana atandatu na mirongo irindwi nâeshanu.
38 Inka zari inzovu eshatu nâibihumbi bitandatu, intore zâUwiteka zo kuri zo zari mirongo irindwi nâebyiri.
39 Indogobe zari inzovu eshatu na magana atanu, intore zâUwiteka zo kuri zo zari mirongo itandatu nâimwe.
40 Abantu bari inzovu nâibihumbi bitandatu, intore zâUwiteka zo kuri bo zari abantu mirongo itatu na babiri.
41 Mose aha Eleyazari umutambyi izo ntore. Ni zo turo ryo kwerererezwa Uwiteka uko Uwiteka yategetse Mose.
42 Umugabane wâAbisirayeli Mose yagabanije ku batabarutse,
43 uwo mugabane wâiteraniro wari intama uduhumbi dutatu nâinzovu eshatu nâibihumbi birindwi na magana atanu,
44 nâinka inzovu eshatu nâibihumbi bitandatu,
45 nâindogobe inzovu eshatu na magana atanu,
46 nâabantu inzovu nâibihumbi bitandatu.
47 Kuri uwo mugabane wâAbisirayeli Mose atora kimwe muri mirongo itanu cyâabantu nâamatungo, abiha Abalewi barinda ubuturo bwâUwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.
48 Abatware batwara ibihumbi bya za ngabo, abatware bâibihumbi nâabâamagana, bigira hafi ya Mose.
49 Baramubwira bati â Abagaragu bawe tubaze umubare wâabarasanyi dutwara, nta nâumwe watubuzemo.
50 Tuzaniye Uwiteka ituro ryâibyo umuntu wese yasahuye ryâibintu byâizahabu, nâimikufi yo ku maguru, nâizahabu zimeze nkâimiringa yo ku maboko, nâimpeta zishyiraho ikimenyetso nâizo ku matwi, nâinigi byo guhongererera ubugingo bwacu imbere yâUwiteka.â
51 Mose na Eleyazari umutambyi bÄkÄ«ra izahabu batuye, zose ari incurano.
52 Izahabu zose zâituro bererereje Uwiteka ryatuwe nâabatware bâibihumbi nâabâamagana, zari shekeli inzovu nâibihumbi bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu.
53 Kuko umuntu wese wo mu barasanyi yari yisahuriye isahu.
54 Nuko Mose na Eleyazari umutambyi bÄkÄ«ra izahabu abatware bâibihumbi nâabâamagana batuye, bazijyanira mu ihema ryâibonaniro, kugira ngo zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere yâUwiteka.