KUBARA 33
Indaro zo mu rugendo rwāAbisirayeli uhereye muri Egiputa ukageza kuri Yorodani
1 Izi ni zo ndaro zāAbisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni.
2 Mose yandika ingendo zāindaro zabo abitegetswe nāUwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nkāuko ingendo zabo zari ziri:
3 Bahaguruka i RÄmesesi mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi nāitanu. Pasika yaraye ishize, Abisirayeli bavayo bashinze amajosi mu maso yāAbanyegiputa bose.
4 Basiga bagihamba imfura zabo zose Uwiteka yiciye hagati muri bo, no ku mana zabo Uwiteka yari yashohoje amateka aziciriyeho.
5 Nuko Abisirayeli bahaguruka i RÄmesesi, babamba amahema i Sukoti.
6 Barahahaguruka babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.
7 Barahahaguruka basubira inyuma, bagera i Pihahiroti iri imbere yāi BÄlisefoni, babamba amahema imbere yāi Migidoli.
8 Bahaguruka imbere yāi Hahiroti, baca mu nyanja hagati bagera mu butayu, bagenda iminsi itatu mu butayu bwa Etamu, babamba amahema i Mara.
9 Barahahaguruka bataha muri Elimu, hari amasoko cumi nāabiri nāimikindo mirongo irindwi, babambayo amahema.
10 Barahahaguruka, babamba amahema ku Nyanja Itukura.
11 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini.
12 Barahahaguruka, babamba amahema i Dofuka.
13 Barahahaguruka, babamba amahema muri Alushi.
14 Barahahaguruka, babamba amahema i Refidimu, hatagira amazi banywa.
15 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Sinayi.
16 Barahahaguruka, babamba amahema i KiburotihatÄva.
17 Barahahaguruka, babamba amahema i Haseroti.
18 Barahahaguruka, babamba amahema i Ritima.
19 Barahahaguruka, babamba amahema i RimoniperÄsi.
20 Barahahaguruka, babamba amahema i Libuna.
21 Barahahaguruka, babamba amahema i Risa.
22 Barahahaguruka, babamba amahema i Kehelata.
23 Barahahaguruka, babamba amahema ku musozi Sheferi.
24 Barahahaguruka, babamba amahema i Harada.
25 Barahahaguruka, babamba amahema i Makeloti.
26 Barahahaguruka, babamba amahema i Tahati.
27 Barahahaguruka, babamba amahema i Tera.
28 Barahahaguruka, babamba amahema i Mitika.
29 Barahahaguruka, babamba amahema i Hashimona.
30 Barahahaguruka, babamba amahema i Moseroti.
31 Barahahaguruka, babamba amahema i BeneyÄkani.
32 Barahahaguruka, babamba amahema i Horihagidigadi.
33 Barahahaguruka, babamba amahema i Yotibata.
34 Barahahaguruka, babamba amahema muri Aburona.
35 Barahahaguruka, babamba amahema muri Esiyonigeberi.
36 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini, ni ho Kadeshi.
37 Bahaguruka i Kadeshi, babamba amahema ku musozi Hori ku rugabano rwāigihugu cya Edomu.
38 Aroni umutambyi azamuka uwo musozi Hori, abitegetswe nāUwiteka, apfirayo mu mwaka wa mirongo ine uhereye aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, mu kwezi kwawo kwa gatanu, ku munsi wako wa mbere.
39 Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri nāitatu, ubwo yapfiraga ku musozi Hori.
40 Umwami wāi Aradi wāUmunyakanÄni, wari utuye i Negebu yo mu gihugu cyāi KanÄni, yumva yuko Abisirayeli baje.
41 Bahaguruka ku musozi Hori, babamba amahema i Salumoni.
42 Barahahaguruka, babamba amahema i Punoni.
43 Barahahaguruka, babamba amahema mu Oboti.
44 Barahahaguruka, babamba amahema Iyabarimu, ku rugabano rwāi Mowabu.
45 Bahaguruka Iyimu, babamba amahema i Diboni Gadi.
46 Barahahaguruka, babamba amahema mu Alumonidibulatayimu.
47 Barahahaguruka, babamba amahema mu misozi ya Abarimu, imbere yāi Nebo.
48 Barahahaguruka, babamba amahema mu kibaya cyāi Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye nāi Yeriko.
49 Babamba amahema kuri Yorodani, bahereye i Betiyeshimoti bageza muri Abeli Shitimu yo mu kibaya cyāi Mowabu kinini.
50 Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cyāi Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye nāi Yeriko ati
51 ā Bwira Abisirayeli uti āNimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cyāi KanÄni,
52 muzirukane bene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga zāimisozi.
53 Muhindūre icyo gihugu mugituremo, kuko ari mwe ngihaye ho gakondo.
54 Muzaheshwe igihugu ho gakondo nāubufindo nkāuko imiryango yanyu iri, abaruta abandi ubwinshi muzabahe gakondo ngari, abake muzabahe nto. Aho ubufindo buzategekera umuntu, abe ari ho haba ahe. Muzahabwe gakondo zanyu nkāuko imiryango ya ba sekuruza wanyu iri.
55 Ariko nimutirukana bene igihugu bari imbere yanyu, abo muzasiga muri bo bazabamerera nkāibibahanda amaso, nkāamahwa mu mbavu zanyu, bazababera ababisha mu gihugu mutuyemo.
56 Kandi ibyo nibwiraga ko nzagirira abo, nzabigirira mwe.ā ā