KUBARA 22
Balaki yinginga BalÄmu kuvuma Abisirayeli
1 Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cyāi Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye nāi Yeriko.
2 Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.
3 Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane nāubwinshi bwabo, bakurwa umutima nāAbisirayeli.
4 Abamowabu babwira abakuru bāi Midiyani bati ā None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nkāuko inka ikunÅ«za ubwatsi bwo mu rwuri.ā Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.
5 Atuma intumwa kuri BalÄmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cyāubwoko bwe zo kumuhamagara ati ā Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.
6 Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.ā
7 Abakuru bāi Mowabu nāabāi Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri BalÄmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.
8 Arababwira ati ā Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.ā Abatware bāi Mowabu barara kwa BalÄmu.
9 Imana iza aho BalÄmu ari iramubaza iti ā Aba bantu muri kumwe ni abahe?ā
10 BalÄmu asubiza Imana ati ā Balaki mwene Sipori umwami wāi Mowabu, yantumyeho ngo:
11 dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati āNgwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.ā ā
12 Imana ibwira BalÄmu iti ā Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha.ā
13 Mu gitondo BalÄmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati ā Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.ā
14 Abatware bāi Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati ā BalÄmu yanze ko tuzana.ā
15 Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha nāicyubahiro.
16 Bajya kwa BalÄmu baramubwira bati ā Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba,
17 kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.ā
18 BalÄmu asubiza abagaragu ba Balaki ati ā Naho Balaki yampa ifeza nāizahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana nāitegeko ryāUwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.
19 None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.ā
20 Imana iza aho BalÄmu ari nijoro iramubwira iti ā Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.ā
Imana irakarira BalÄmu, indogobe ye imuhana
21 Mu gitondo BalÄmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye yāingore, ajyana na ba batware bāi Mowabu.
22 Uburakari bwāImana bukongezwa nāuko yagiye, marayika wāUwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe nāindogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.
23 Indogobe ibona marayika wāUwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. BalÄmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira.
24 Marayika wāUwiteka ahagarara mu muhÅra wāinzitiro zāamabuye, zigabanya inzabibu.
25 Iyo ndogobe ibonye marayika wāUwiteka yiyagiriza ku muhÅra, iwubyigiraho ikirenge cya BalÄmu, arongera arayikubita.
26 Marayika wāUwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatÄnwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.
27 Iyo ndogobe ibonye marayika wāUwiteka, iryama igihetse BalÄmu. Uburakari bwa BalÄmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.
28 Uwiteka abumbura akanwa kāiyo ndogobe ibaza BalÄmu iti ā Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?ā
29 BalÄmu arayisubiza ati ā Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.ā
30 Indogobe ibaza BalÄmu iti ā Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?ā Arahakana ati ā Oya.ā
31 Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya BalÄmu, abona marayika wāUwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.
32 Marayika wāUwiteka aramubaza ati ā Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.
33 Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.ā
34 BalÄmu abwira marayika wāUwiteka ati ā Nakoze icyaha kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo.ā
35 Marayika wāUwiteka abwira BalÄmu ati ā Jyana nāabo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga.ā Nuko BalÄmu ajyana na ba batware ba Balaki.
36 Balaki yumvise yuko BalÄmu aje, ajya kumusanganirira mu mudugudu wāi Mowabu uri ku mugezi wa Arunoni. Ni wo rugabano rwāigihugu cye, aho kigarukira.
37 Balaki abaza BalÄmu ati ā Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?ā
38 BalÄmu asubiza Balaki ati ā Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ryāImana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.ā
39 BalÄmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.
40 Balaki atamba ibitambo byāinka nāibyāintama, acira BalÄmu na ba batware bari kumwe na we.
BalÄmu agerageza kabiri kuvuma Abisirayeli, Imana imushyira mu kanwa amagambo abahesha umugisha
41 Mu gitondo Balaki ajyana BalÄmu, amuzamura umusozi witwa BamotibÄli, yitegera impera imwe yāubwo bwoko.