KUBARA 21
Abisirayeli baterwa nâinzoka zâubusagwe
1 UmunyakanÄni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri.
2 Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati â Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.â
3 Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo BanyakanÄni, barabarimbura rwose, nâimidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma.
4 Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima yâabantu icogozwa cyane nâurwo rugendo.
5 Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati â Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe nâiyi mitsima mibi.â
6 Uwiteka yohereza mu bantu inzoka zâubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.
7 Abantu basanga Mose baramubwira bati â Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.â Mose arabasabira.
8 Uwiteka abwira Mose ati â Cura inzoka isa nâizo, uyimanike ku giti cyâibendera, maze uwariwe nâinzoka wese nayireba, arakira.â
9 Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cyâibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka yâumuringa, agakira.
10 Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.
11 Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bwâiruhande rwâiburasirazuba rwâi Mowabu.
12 Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cyâi Zeredi.
13 Barahahaguruka, babamba amahema hakurya yâumugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cyâAbamori, kuko Arunoni ari urugabano rwâi Mowabu, rugabanya Mowabu nâAbamori.
14 Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cyâIntambara zâUwiteka ngo â Vahebu yâi Sufu, Nâutugezi twa Arunoni,
15 Nâumukoke wâutugezi Ugenda werekeje ku mazu ya Ari, Ugahererana nâurugabano rwâi Mowabu.â
16 Barahahaguruka bajya i BÄri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati â Teranya abantu mbahe amazi.â
17 Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati â Dudubiza Riba, nimuriririmbe.
18 Iri ni iriba ryafukuwe nâabatware, Iryâimfura zâabantu bafukurishije inkoni yâicyubahiro Nâingegene zabo.â Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana,
19 barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.
20 Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cyâi Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu.
Abisirayeli batsinda Sihoni na Ogi (Guteg 2.26--3.11)
21 Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami wâAbamori bati
22 â Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira yâumwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.â
23 Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo nâAbisirayeli.
24 Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindĆ«ra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rwâAbamoni, kuko urugabano rwâAbamoni rwari rufite ingerero zikomeye.
25 Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu yâAbamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose.
26 Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami wâAbamori, warwanije umwami wâi Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni.
27 Ni cyo gituma abahimbyi bâindirimbo bavuga bati â Nimuze i Heshiboni, Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe
28 Kuko umuriro waturutse i Heshiboni, Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni, Kigatwika Ari yâi Mowabu, Nâabatware bâamasengero yo ku mpinga zâimisozi yo kuri Arunoni.
29 Ubonye ishyano, Mowabu! Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we. Yahaye abahungu babo guhunga, Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano Na Sihoni umwami wâAbamori.
30 Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana nâigihugu cyaho kigeza i Diboni, Turimbura igihugu tugeza i Nofaki, Inkongi igera i Medeba.â
31 Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cyâAbamori.
32 Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo.
33 Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami wâi Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo.
34 Uwiteka abwira Mose ati â Ntumutinye, kuko mukugabizanije nâabantu be bose nâigihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami wâAbamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.â
35 Bamurimburana nâabahungu be nâabantu be bose, ntihasigara nâuwa kirazira, bahindĆ«ra igihugu cye.