KUBARA 23
1 BalÄmu abwira Balaki ati ā Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi nāamasekurume yāintama arindwi.ā
2 Balaki abigenza uko BalÄmu amubwiye. Balaki na BalÄmu batambira ku gicaniro cyose impfizi nāisekurume yāintama.
3 BalÄmu abwira Balaki ati ā Hagarara iruhande rwāibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.ā Ajya mu mpinga yāibiharabuge.
4 Imana isanganira BalÄmu arayibwira ati ā Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi nāisekurume yāintama.ā
5 Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka BalÄmu aramubwira ati ā Subira kuri Balaki uvuga utya.ā
6 Amusubiraho asanga ahagararanye nāabatware bāi Mowabu bose, iruhande rwāibitambo bye byoshejwe.
7 Aca umugani uhanura ati ā Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami wāi Mowabu yankuye mu misozi yāiburasirazuba. Ati āNgwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.ā
8 Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?
9 Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru yāibitare, Nkabwitegera ndi mu mpinga zāimisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo, Ntibuzabarwa mu mahanga.
10 Ni nde ubasha kubara umukungugu wāubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cyāAbisirayeli? Icyampa nkipfira nkāuko abakiranutsi bapfa, Iherezo ryanjye rikaba nkāiryabo!ā
11 Balaki abwira BalÄmu ati ā Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?ā
12 Aramusubiza ati ā Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?ā
13 Balaki aramubwira ati ā Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubÄ«tegera, kuko witÄgeye impera imwe yabo gusa ntubitÄgere bose, abe ari ho ubamvumirira.ā
14 Amujyana mu ishyamba ryāi Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi nāisekurume yāintama ku gicaniro cyose.
15 BalÄmu abwira Balaki ati ā Hagarara hano iruhande rwāibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire nāUwiteka hariya.ā
16 Uwiteka asanganira BalÄmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati ā Subira kuri Balaki uvuge utya.ā
17 Asanga ahagararanye nāabatware bāi Mowabu iruhande rwāibitambo bye. Balaki aramubaza ati ā Uwiteka yavuze iki?ā
18 Aca umugani uhanura ati ā Haguruka Balaki wumve, Ntegera ugutwi, mwene Sipori.
19 Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana wāumuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?
20 Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura.
21 Ntibonye gukiranirwa kāubwoko bwa Yakobo, Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli, Uwiteka Imana iri kumwe na bo, Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu.
22 Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana, Ifite amaboko nkāayāimbogo.
23 Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo, Nta bupfumu buri mu Bisirayeli, Mu gihe cyategetswe Abayakobo nāAbisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora.
24 Dore ubwo bwoko bubaduka nkāintare yāingore, Buvumbuka nkāintare yāingabo. Ntizaryama itararya umuhigo, Itaranywa amaraso yāabishwe.ā
25 Balaki abwira BalÄmu ati ā Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.ā
26 Maze BalÄmu abwira Balaki ati ā Sinakubwiye nti āIcyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukoraā? ā
27 Balaki abwira BalÄmu ati ā Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo.
28 Balaki ajyana BalÄmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.ā
29 BalÄmu abwira Balaki ati ā Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi nāamasekurume yāintama arindwi.ā
30 Balaki abigenza uko BalÄmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi nāisekurume yāintama.