ITANGIRIRO 18
Imana yongera gusezeranya yuko Sara azabyara umuhungu
1 Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango wâihema rye ku manywa yâihangu,
2 yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango wâihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi
3 aravuga ati â Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe,
4 ahubwo bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi yâigiti,
5 kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari, mubone kugenda ubwo muje ku mugaragu wanyu.â Baramusubiza bati â Ubigenze uko uvuze.â
6 Aburahamu arihuta yinjira mu ihema, asanga Sara aramubwira ati â Tunganya vuba indengo nâumucagate byâamafu meza, uvugemo imitsima.â
7 Aburahamu arirukanka ajya mu bushyo, azana ikimasa cyoroshye cyiza agiha umusongozi we, arihuta aragiteka.
8 Yenda amavuta nâamata nâinyama zâicyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya.
9 Baramubaza bati â Sara umugore wawe ari he?â Arabasubiza ati â Ari mu ihema.â
10 Undi aramubwira ati â Iki gihe cyâumwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.â Sara abyumva ari mu muryango wâihema uri inyuma ye.
11 Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango yâabakobwa.
12 Sara asekera mu mutima ati â Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?â
13 Uwiteka abaza Aburahamu ati â Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati âNi ukuri koko nzabyara, nkecuye?â
14 Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cyâumwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.â
15 Maze Sara arahakana ati â Sinsetseâ, kuko yatinyaga. Aramusubiza ati â Oya, urasetse.â
Imana ibwira Aburahamu ko igiye kurimbura i Sodomu
16 Abo bagabo barahaguruka baragenda, berekeza amaso i Sodomu, Aburahamu arabaherekeza.
17 Uwiteka aribaza ati â Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?
18 Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bwâubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we.
19 Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be nâabo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira yâUwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.â
20 Uwiteka aravuga ati â Ubwo gutaka kwâabarega i Sodomu nâi Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane,
21 ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kwâabaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.â
22 Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere yâUwiteka.
Aburahamu asabira i Sodomu
23 Aburahamu aramwegera aramubaza ati â Warimburana abakiranutsi nâabanyabyaha?
24 Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bwâabakiranutsi mirongo itanu bahari?
25 Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi nâabanyabyaha, abakiranutsi bagahwana nâabanyabyaha kirakazira! Umucamanza wâabari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.â
26 Uwiteka aramusubiza ati â Nimbona i Sodomu abakiranutsi mirongo itanu bari muri uwo mudugudu, nzahababarira hose ku bwabo.â
27 Aburahamu arongera aramubwira ati â Mpangaye kuvugana nâumwami wanjye, nubwo ndi umukungugu nâivu gusa.
28 Ahari ku bakiranutsi mirongo itanu hazaburaho batanu, uzarimbura umudugudu wose, kuko habuzeho batanu?â Aramusubiza ati â Sinzawurimbura nimbonayo mirongo ine na batanu.â
29 Arongera aramubwira ati â Ahari hazabonekamo mirongo ine.â Aramusubiza ati â Sinzawurimbura ku bwâabo mirongo ine.â
30 Aramubwira ati â Umwami ye kurakara, nanjye ndavuga. Ahari hazabonekamo mirongo itatu.â Aramusubiza ati â Sinzawurimbura nimbonayo mirongo itatu.â
31 Aramubwira ati â Dore mpangaye kuvugana nâumwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.â Aramusubiza ati â Sinzawurimbura ku bwâabo makumyabiri.â
32 Aramubwira ati â Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.â Aramusubiza ati â Sinzawurimbura ku bwâabo cumi.â
33 Uwiteka arigendera, amaze kuvugana na Aburahamu, Aburahamu asubira iwe.