ITANGIRIRO 19
Abamarayika bagera i Sodomu; abâaho babagirira nabi
1 Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo yâi Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye.
2 Arababwira ati â Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu yâumugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.â Baramusubiza bati â Oya, turarara mu nzira bucye.â
3 Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya.
4 Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato nâabakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo.
5 Bahamagara Loti baramubaza bati â Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.â
6 Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye.
7 Arababwira ati â Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo.
8 Dore mfite abakobwa babiri batararyamana nâabagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi yâipfundo ryâinzu yanjye.â
9 Baramusubiza bati â Have tubise!â Bati â Uru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi.â Basunika Loti cyane, begera urugi kurumena.
10 Maze ba bagabo basingiriza Loti amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakinga urugi.
11 Batera ubuhumyi abagabo bo ku rugi rwâinzu, abato nâabakuru, birushya bashaka urugi.
12 Ba bagabo babaza Loti bati â Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe nâabahungu bawe nâabakobwa bawe, nâabo ufite mu mudugudu bose, bakuremo.
13 Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kwâabaharega kwagwiriye imbere yâUwiteka, akadutuma kuharimbura.â
14 Loti arasohoka, avugana nâabakwe be barongoye abakobwa be, arababwira ati â Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.â Ariko abakwe be bo babigize nkâibikino.
Abamarayika bakura Loti i Sodomu, Imana iraharimbura
15 Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati â Haguruka ujyane nâumugore wawe nâaba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cyâumudugudu.â
16 Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe nâukâ umugore we nâayâabakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma yâuwo mudugudu.
17 Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati â Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.â
18 Loti arababwira ati â Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze.
19 Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe.
20 Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?â
21 Aramusubiza ati â Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze.
22 Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.â Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari.
23 Loti agera i Sowari izuba rirashe.
24 Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu nâi Gomora amazuku nâumuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru.
25 Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose nâabayituyemo bose, nâibyameze ku butaka.
26 Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi yâumunyu.
27 Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere yâUwiteka,
28 yerekeza amaso i Sodomu nâi Gomora nâigihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nkâumwotsi wâikome.
29 Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.
Inkomoko yâAbamowabu nâAbamoni
30 Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo nâabakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana nâabakobwa be bombi mu buvumo.
31 Uwâimfura abwira murumuna we ati â Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nkâuko abo mu isi bose bakora.
32 Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.â
33 Batereka se vino muri iryo joro, uwâimpfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.
34 Bukeye bwaho, uwâimfura abwira murumuna we ati â Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke nâiri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.â
35 Nâiryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.
36 Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se.
37 Uwâimfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza wâAbamowabu na bugingo nâubu.
38 Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza wâAbamoni na bugingo nâubu.