ITANGIRIRO 17
Imana ihindura amazina ya Aburamu na Sarayi
1 Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda nâicyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati â Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.
2 Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.â
3 Aburamu arubama, Imana iramubwira iti
4 â Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza wâamahanga menshi.
5 Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza wâamahanga menshi.
6 Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, nâabami bazagukomokaho.
7 â Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe nâurubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe nâurubyaro rwawe ruzakurikiraho.
8 Kandi wowe nâurubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cyâubusuhuke bwawe, igihugu cyâi Kanani cyose kuba gakondo yâiteka, nanjye nzaba Imana yabo.â
Imana ishyiraho gukebwa ho ikimenyetso cyâisezerano ryayo
9 Imana yongera kubwira Aburahamu iti â Nawe uzakomeze isezerano ryanjye, wowe nâurubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza ibihe byabo byose.
10 Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe nâurubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa.
11 Muzakebwa umunwa wâibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cyâisezerano ryanjye namwe.
12 Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe byâingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe nâifeza nâabanyamahanga,
13 uvukira mu rugo rwawe nâuwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho.
14 Kandi umugabo utakebwe umunwa wâicyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.â
Imana isezeranya yuko Sara azabyara umuhungu
15 Imana yongera kubwira Aburahamu iti â Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara.
16 Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana wâumuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza wâamahanga, abami bâamahanga bazakomoka kuri we.â
17 Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati â Mbese umwana azabyarwa nâumaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?â
18 Aburahamu abwira Imana ati â Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!â
19 Imana iramusubiza iti â Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.
20 Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye.
21 Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nkâiki cyâumwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.â
22 Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari.
23 Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, nâabandi bose bavukiye mu rugo rwe, nâabo yaguze ifeza ze, umugabo wese wâabo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse.
24 Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda nâicyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa wâicyo yambariye.
25 Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi nâitatu, ubwo yakebwaga.
26 Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa nâumuhungu we Ishimayeli.
27 Nâabagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo nâabo yaguze nâabanyamahanga, bakebanwa na we.