IBYAHISHUWE 6
Ibimenyetso bya mbere bitandatu bimenwa
1 Nuko mbona Umwana wâIntama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nkâiryâinkuba kiti â Ngwino.â
2 Ngiye kubona mbona ifarashi yâumweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.
3 Umwana wâIntama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti â Ngwino.â
4 Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.
5 Umwana wâIntama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti â Ngwino.â Nuko ngiye kubona mbona ifarashi yâumukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rwâindatira mu intoki ze.
6 Numva hagati yâibyo bizima bine igisa nâijwi rivuga riti â Urugero rumwe rwâingano rugurwe idenariyo imwe, nâingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.â
7 Umwana wâIntama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ryâikizima cya kane kivuga kiti â Ngwino.â
8 Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi yâigitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cyâisi, ngo babicishe inkota nâinzara nâurupfu, nâibikoko byo mu isi.
9 Umwana wâIntama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi yâigicaniro imyuka yâabishwe bahĹwe ijambo ryâImana nâubuhamya bahamyaga.
10 Batakana ijwi rirenga bati â Ayii Mwami wera wâukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahĹra abari mu isi, uhĹrere amaraso yacu?â
11 Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara nâikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare wâimbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.
12 Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nkâikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nkâamaraso,
13 inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nkâuko umutini iyo unyeganyejwe nâumuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije,
14 ijuru rikurwaho nkâuko bazinga igitabo cyâumuzingo, imisozi yose nâibirwa byose bikurwa ahantu habyo.
15 Abami bo mu isi nâabatware bakomeye nâabatware bâingabo, nâabatunzi nâabâububasha nâimbata zose nâabâumudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,
16 babwira imisozi nâibitare bati â Nimutugweho, muduhishe amaso yâIyicaye kuri iriya ntebe nâumujinya wâUmwana wâIntama,
17 kuko umunsi ukomeye wâumujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?â