IBYAHISHUWE 7
Abisirayeli bakiranutse bazarokoka
1 Hanyuma yâibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye zâisi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
2 Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cyâImana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi nâinyanja ati
3 â Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rwâimbata zâImana yacu.â
4 Numva umubare wâabashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi nâinzovu enye nâibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose yâAbisirayeli.
5 Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu nâibihumbi bibiri.
6 Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Manase ni inzovu nâibihumbi bibiri.
7 Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Lewini inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu nâibihumbi bibiri.
8 Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu nâibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu nâibihumbi bibiri.
Yohana yerekwa abahowe Yesu bageze mu ijuru
9 Hanyuma yâibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose nâimiryango yose nâamoko yose nâindimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe nâimbere yâUmwana wâIntama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami yâimikindo mu ntoki zabo,
10 bavuga ijwi rirenga bati â Agakiza ni akâImana yacu yicaye ku ntebe nâakâUmwana wâIntama.â
11 Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere yâintebe, baramya Imana bati
12 â Amen, amahirwe nâicyubahiro nâubwenge nâishimwe, no guhimbazwa nâubutware nâimbaraga bibe ibyâImana yacu iteka ryose, Amen.â
13 Umwe muri ba bakuru arambaza ati â Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?â
14 Ndamusubiza nti â Mwami wanjye, ni wowe ubizi.â Arambwira ati â Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso yâUmwana wâIntama.
15 Ni cyo gituma baba imbere yâintebe yâImana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.
16 Ntibazicwa nâinzara ukundi, kandi ntibazicwa nâinyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,
17 kuko Umwana wâIntama uri hagati yâintebe yâubwami, azabaragira akabuhira amasĹko yâamazi yâubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.â