IBYAHISHUWE 5
Umwana wâintama nâigitabo cyafatanishijwe ibimenyetso birindwi
1 Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kwâiburyo cyanditswe imbere nâinyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi byâubushishi.
2 Mbona marayika ukomeye abaririza nâijwi rirenga ati â Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?â
3 Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uwâikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.
4 Nuko ndizwa cyane nâuko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.
5 Umwe muri ba bakuru arambwira ati â Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda nâIgishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.â
6 Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana wâIntama uhagaze usa nâuwatambwe, afite amahembe arindwi nâamaso arindwi ari yo Myuka irindwi yâImana itumwa kujya mu isi yose.
7 Araza akura cya gitabo mu kuboko kwâiburyo kwâIyicaye kuri ya ntebe.
8 Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere yâUmwana wâIntama, bafite inanga nâinzabya zâizahabu zuzuye imibavu, ari yo mashengesho yâabera.
9 Nuko baririmba indirimbo nshya bati â Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe,
10 ukabahindurira Imana yacu kuba abami nâabatambyi, kandi bazÄŤma mu isi.â
11 Ndareba numva ijwi ryâabamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu nâuduhumbi nâagahumbagiza.
12 Bavuga ijwi rirenga bati â Umwana wâIntama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, nâubutunzi nâubwenge nâimbaraga, no guhimbazwa nâicyubahiro nâishimwe!â
13 Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, nâikuzimu no mu nyanja nâibibirimo byose bivuga biti â Ishimwe no guhimbazwa nâicyubahiro nâubutware bibe ibyâIyicaye ku ntebe nâibyâUmwana wâIntama iteka ryose.â
14 Nuko bya bizima bine birikiriza biti â Amen!â Ba bakuru bikubita hasi baramya Ihoraho iteka ryose!