IBYAHISHUWE 21
Ibyâijuru rishya nâisi nshya
1 Mbona ijuru rishya nâisi nshya, kuko ijuru rya mbere nâisi ya mbere byari byashize, nâinyanja yari itakiriho.
2 Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nkâuko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
3 Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti â Dore ihema ryâImana riri hamwe nâabantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.â
5 Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti â Dore byose ndabihindura bishya.â Kandi iti â Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa nâayâukuri.â
6 Kandi iti â Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro nâiherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko yâamazi yâubugingo.
7 Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.
8 Ariko abanyabwoba nâabatizera, nâabakora ibizira nâabicanyi, nâabasambanyi nâabarozi nâabasenga ibishushanyo nâabanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro nâamazuku ari yo rupfu rwa kabiri.â
9 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi byâimperuka, avugana nanjye arambwira ati â Ngwino nkwereke umugeni, umugore wâUmwana wâIntama.â
10 Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,
11 rufite ubwiza bwâImana. Kurabagirana kwarwo gusa nâukwâibuye ryâigiciro cyinshi cyane nkâibuye ryitwa yasipi, ribonerana nkâisarabwayi.
12 Rufite inkike nini kandi ndende nâamarembo cumi nâabiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina yâimiryango cumi nâibiri yâabana ba Isirayeli.
13 Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, nâiburengerazuba hariho amarembo atatu.
14 Inkike zâurwo rurembo zifite imfatiro cumi nâebyiri, zanditsweho amazina cumi nâabiri yâintumwa cumi nâebyiri zâUmwana wâIntama.
15 Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rwâurubingo rwâizahabu, kugira ngo agere urwo rurembo nâamarembo yarwo nâinkike zarwo.
16 Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana nâubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu nâibihumbi bibiri, uburebure bwâumurambararo nâubugari nâuburebure bwâigihagararo birangana.
17 Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine nâine, akurikije urugero rwâabantu, ibyo ni ukuvuga ngo urwâabamarayika.
18 Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nkâibirahuri byiza.
19 Imfatiro zâinkike zâurwo rurembo zarimbishijwe amabuye yâigiciro cyinshi yâamoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,
20 urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi nâebyiri rwari ametusito.
21 Amarembo uko ari cumi nâabiri, yari imaragarita cumi nâebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa nâibirahuri bibonerana.
22 Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose nâUmwana wâIntama ari bo rusengero rwarwo.
23 Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa nâizuba cyangwa nâukwezi, kuko ubwiza bwâImana ari bwo buruvira kandi Umwana wâIntama ari we tabaza ryarwo.
24 Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo.
25 Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.
26 Kandi bazazanayo ubwiza nâicyubahiro byâamahanga.
27 Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cyâubugingo cyâUmwana wâIntama.