IBYAHISHUWE 22
1 Anyereka uruzi rwâamazi yâubugingo rubonerana nkâisarabwayi, ruva ku ntebe yâImana nâUmwana wâIntama,
2 rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno yâurwo ruzi, hariho igiti cyâubugingo cyera imbuto zâuburyo cumi na bubiri, cyera imbuto zâuburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.
3 Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe yâImana nâUmwana wâIntama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.
4 Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.
5 Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa nâitabaza cyangwa kuvirwa nâizuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
6 Arambwira ati â Ayo magambo ni ayo kwizerwa nâayâukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka yâabahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba.
7 Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo yâubuhanuzi bwâiki gitabo.â
8 Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere yâibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye.
9 Ariko arambwira ati â Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So bâabahanuzi, nâuwâabitondera amagambo yâiki gitabo. Imana abe ari yo uramya.â
10 Kandi arambwira ati â Amagambo yâubuhanuzi bwâiki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.
11 Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
12 â Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
13 Ndi Alufa na Omega, uwa mbere nâuwa nyuma, itangiriro nâiherezo.
14 â Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cyâubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
15 Hanze hazaba imbwa nâabarozi nâabasambanyi, nâabicanyi nâabasenga ibishushanyo, nâumuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
16 â Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bwâamatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi nâumwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.â
17 Umwuka nâumugeni barahamagara bati â Ngwino!â Kandi uwumva nahamagare ati â Ngwino!â Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi yâubugingo ku buntu.
18 Uwumva wese amagambo yâubuhanuzi bwâiki gitabo ndamuhamiriza nti â Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo yâigitabo cyâubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cyâubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.â
20 Uhamya ibyo aravuga ati â Yee, ndaza vuba.â Amen, ngwino Mwami Yesu.
21 Ubuntu bwâUmwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.