IBYAHISHUWE 20
Satani abohwa, abakiranutsi bimana na Yesu imyaka igihumbi
1 Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite nâumunyururu munini mu ntoki ze.
2 Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi,
3 akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.
4 Mbona intebe zâubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka yâabaciwe ibihanga babahĹra guhamya kwa Yesu nâijambo ryâImana, ari bo batÄramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.
5 Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.
6 Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi bâImana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.
7 Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.
8 Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye zâisi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nkâumusenyi wo ku nyanja.
9 Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema yâingabo zâabera nâumurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike,
10 kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro nâamazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi wâibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.
11 Mbona intebe yâubwami nini yera mbona nâIyicayeho, isi nâijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.
12 Mbona abapfuye, abakomeye nâaboroheje bahagaze imbere yâiyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi nâikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cyâubugingo. Abapfuye bacirwa imanza zâibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.
13 Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu nâIkuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.
14 Urupfu nâIkuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.
15 Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cyâubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.