IBYAHISHUWE 19
Mu ijuru bishimira irimbuka rya Babuloni
1 Hanyuma yâibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa nâiryâabantu benshi bavuga bati â Haleluya! Agakiza nâicyubahiro nâubutware ni ibyâImana yacu,
2 kuko amateka yayo ari ayâukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhĹreye amaraso yâimbata zayo.â
3 Barongera bati â Haleluya! Umwotsi we uhora ucumba iteka ryose.â
4 Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubita hasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati â Amen, Haleluya!â
5 Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti â Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje nâabakomeye!â
6 Numva ijwi risa nâiryâabantu benshi nâirisa nâiryâamazi menshi asuma, nâirisa nâiryo guhinda kwâinkuba gukomeye kwinshi rivuga riti â Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!
7 Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bwâUmwana wâIntama busohoye umugeni we akaba yiteguye,
8 kandi ahawe kwambara umwenda wâigitare mwiza, urabagirana utanduye.â (Uwo mwenda wâigitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka yâabera.)
9 Arambwira ati â Andika uti âHahirwa abatorewe ubukwe bwâUmwana wâIntama.â â Kandi ati â Ayo ni amagambo yâukuri kwâImana.â
10 Nikubitira hasi imbere yâibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati â Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka wâubuhanuzi.â
11 Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi yâumweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uwâukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.
12 Amaso ye ni ibirimi byâumuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi nâumuntu wese keretse we wenyine.
13 Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ryâImana.
14 Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe nâamafarashi yâimyeru, zambaye imyenda yâibitare myiza, yera kandi itanduye.
15 Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni yâicyuma. Yengesha ibirenge mu muvure wâinkazi yâumujinya wâImana Ishoborabyose.
16 Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI WâABAMI, NâUMUTWARE UTWARA ABATWARE.
17 Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati â Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,
18 murye intumbi zâabami nâizâabatware bâingabo nâizâabâubushobozi, nâizâamafarashi nâizâabahekwa na yo nâizâabantu bose, abâumudendezo nâabâimbata, aboroheje nâabakomeye.â
19 Nuko mbona ya nyamaswa nâabami bo mu isi nâingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi nâingabo ze.
20 Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi wâibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa nâabaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro nâamazuku ari bazima.
21 Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa kâUhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.