IBYAHISHUWE 18
Irimbuka rya Babuloni
1 Hanyuma yâibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa nâubwiza bwe.
2 Arangurura ijwi rirenga ati â Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ryâabadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose nâibisiga byose bihumanye kandi byangwa.
3 Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ryâubusambanyi byâuwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa nâubwinshi bwâubutunzi bwawo no kudamarara.â
4 Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti â Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya nâibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.
5 Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.
6 Muwiture ibihwanye nâibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri.
7 Nkâuko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti âNicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.â
8 Ku bwâibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu nâumuborogo nâinzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iyâimbaraga.â
9 Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabona umwotsi wo gutwikwa kwawo,
10 bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati â Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriwe ho rigusohoyeho!â
11 Nâabatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzaba akigura urutundo rwabo,
12 ari izahabu ari ifeza, ari amabuye yâigiciro cyinshi nâimaragarita, nâimyenda yâibitare myiza nâimyenda yâimihengeri, na hariri nâimyenda yâimihemba, nâibiti byose byâimibavu nâibintu byose byaremwe mu mahembe yâinzovu, nâibintu byose byabajwe mu biti byâigiciro cyinshi cyane, nâibyacuzwe mu miringa nâibyacuzwe mu cyuma, nâibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari,
13 na mudarasini nâibinzari, nâimibavu nâamavuta meza nkâamadahano, nâicyome nâinzoga nâamavuta ya elayo, nâifu yâingenzi nâamasaka, nâinka nâintama, nâamafarashi nâamagare, nâimibiri yâabantu nâubugingo bwabo.
14 (Kandi imbuto umutima wawe wifuzaga zigukuweho, nâibintu byose biryoha neza nâibisa neza bigushizeho, ntibazabibona ukundi.)
15 Abatundaga ibyo, abo uwo mudugudu watungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga
16 bavuge bati â Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye wambitswe imyenda yâibitare myiza nâiyâimihengeri nâiyâimihemba, kandi ukarimbishwa nâizahabu nâamabuye yâigiciro cyinshi nâimarigarita,
17 ubonye ishyano kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!â Kandi aberekeza bose nâumuntu wese wambukira mu nkuge hose, nâabasare nâabatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure,
18 kandi bakireba umwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati â Ni mudugudu ki uhwanye nâuriya mudugudu ukomeye?â
19 BÄŤtumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati â Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe.
20 Wa juru we, namwe abera nâintumwa nâabahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahĹrera!â
21 Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nkâurusyo runini, akiroha mu nyanja ati â Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.
22 Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi nâabahimbyi bâindirimbo, nâabavuza imyironge nâabavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse nâijwi ryâurusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi.
23 Umucyo wâitabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ryâumukwe nâiryâumugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe nâuburozi bwawe.
24 Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso yâabahanuzi nâayâabera nâabiciwe mu isi bose yabonetse.â