IBYAHISHUWE 17
Ibya maraya ukomeye uhetswe nâinyamaswa
1 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati â Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.
2 Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.â
3 Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi nâamahembe cumi.
4 Uwo mugore yari yambaye umwenda wâumuhengeri nâuwâumuhemba. Yari arimbishijwe nâizahabu nâamabuye yâigiciro cyinshi nâimaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cyâizahabu cyuzuye ibizira nâimyanda yâubusambanyi bwe.
5 Mu ruhanga rwe afite izina ryâamayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA WâABAMARAYA, KANDI NYINA WâIBIZIRA BYO MU ISI.
6 Mbona ko uwo mugore asinze amaraso yâabera nâamaraso yâabahĹwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.
7 Marayika arambaza ati â Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ryâuriya mugore nâiryâinyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi nâamahembe cumi.
8 Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cyâubugingo, uhereye ku kuremwa kwâisi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.
9 â Aha ni ho hakwiriye ubwenge nâubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.
10 Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.
11 Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.
12 â Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarÄŤma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nkâabami kumara isaha imwe.
13 Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo nâubutware bwabo.
14 Bazarwanya Umwana wâIntama, ariko Umwana wâIntama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware nâUmwami wâabami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.â
15 Nuko arambwira ati â Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko nâamateraniro yâabantu nâamahanga nâindimi.
16 Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.
17 Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo yâImana azasohorera.
18 â Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.â