IBYAHISHUWE 2
Urwandiko rwandikiwe Abefeso
1 â Wandikire marayika wâItorero ryo muri Efeso uti â Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kwâiburyo, akagendera hagati yâibitereko byâamatabaza birindwi byâizahabu aravuga aya magambo ati
2 âNzi imirimo yawe nâumuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, nâuko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.
3 Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.
4 Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.
5 Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nkâiya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkĆ«re igitereko cyâitabaza cyawe ahacyo nutihana.
6 Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo yâAbanikolayiti, iyo nanjye nanga.â
7 â Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. â Unesha nzamuha kurya ku mbuto zâigiti cyâubugingo kiri muri Paradiso yâImana.
Urwandiko rwandikiwe abâi Simuruna
8 â Wandikire marayika wâItorero ryâi Simuruna uti â Uwa mbere ari na we wâimperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati
9 âNzi amakuba yawe nâubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), nâuko utukwa nâabiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abâisinagogi ya Satani.
10 Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu yâimbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ryâubugingo.â
11 â Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. â Unesha nta cyo azatwarwa nâurupfu rwa kabiri.
Urwandiko rwandikiwe abâi Perugamo
12 â Wandikire marayika wâItorero ryâi Perugamo uti â Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati
13 âNzi aho uba ko ari ho intebe yâubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.
14 Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za BalÄmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere yâAbisirayeli kugira ngo barye intonĆrano kandi basambane.
15 Nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho zâAbanikolayiti nka bo.
16 Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.â
17 â Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. â Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe nâibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi nâumuntu wese keretse urihabwa.
Urwandiko rwandikiwe abâi Tuwatira
18 â Wandikire marayika wâItorero ryâi Tuwatira uti â Umwana wâImana, ufite amaso asa nâibirimi byâumuriro nâibirenge bye bigasa nâumuringa wâumuteke aravuga aya magambo ati
19 âNzi imirimo yawe nâurukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, nâuburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.
20 Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonĆrano.
21 Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe.
22 Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi nâabasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.
23 Kandi nâabana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge nâimitima, kandi ko nzÄ«tura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.
24 â âAriko mwebwe mwese abasigaye bâi Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bÄ«ta ubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbÄ«koreza keretse uyu,
25 ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.â
26 â Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose,
27 azayaragiza inkoni yâicyuma nkâaho ari inzabya zâibumba, ayiyamenagurize rimwe nkâuko nanjye nabihawe na Data.
28 Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu.
29 â Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.