IBYAHISHUWE 3
Urwandiko rwandikiwe abâi Sarudi
1 â Wandikire marayika wâItorero ryâi Sarudi uti â Ufite Imyuka irindwi yâImana nâinyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati âNzi imirimo yawe nâuko ufite izina ryâuko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.
2 Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere yâImana yanjye.
3 Nuko ibuka ibyo wÄkiriye nâibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nkâumujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
4 Icyakora ufite amazina make yâabâi Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.â
5 â Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cyâubugingo, ahubwo nzatĆ«rira izina rye imbere ya Data nâimbere yâabamarayika be.
6 â Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
Urwandiko rwandikiwe abâi Filadelifiya
7 â Wandikire marayika wâItorero ryâi Filadelifiya uti â Uwera kandi wâukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati
8 âNzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.
9 Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere yâibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.
10 Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.
11 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.â
12 â Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rwâImana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ryâImana yanjye nâiryâururembo rwâImana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.
13 â Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
Urwandiko rwandikiwe abâi Lawodikiya
14 â Wandikire marayika wâItorero ryâi Lawodikiya uti â Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka wâukuri, inkomoko yâibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
15 âNzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
16 Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
17 Kuko uvuga uti â Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennyeâ, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene nâimpumyi ndetse wambaye ubusa.
18 Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho nâimyenda yera kugira ngo wambare isoni zâubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusÄ«ga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.
19 Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.
20 Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.â
21 â Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye yâubwami, nkâuko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.
22 â Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.â