IBYAHISHUWE 1
Interuro
1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana
2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ryâImana no guhamya kwa Yesu Kristo.
3 Hahirwa usoma amagambo yâubu buhanuzi, hahirwa nâabayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.
Ubutumwa bwâamatorero arindwi yo muri Asiya
4 Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe nâamahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere yâintebe yayo
5 no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka nâimfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,
6 akaduhindura abami nâabatambyi bâImana ye ari yo na Se, icyubahiro nâubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.
7 Dore arazana nâibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse nâabamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.
8 â Ndi Alufa na Omega, itangiriro nâiherezoâ, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.
Yesu abonekera Yohana ari i Patimo
9 Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba nâubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampĹra ijambo ryâImana no guhamya kwa Yesu.
10 Ku munsi wâUmwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nkâiryâimpanda
11 rivuga riti â Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso nâi Simuruna, nâi Perugamo nâi Tuwatira nâi Sarudi, nâi Filadelifiya nâi Lawodikiya.â
12 Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko byâamatabaza birindwi byâizahabu,
13 kandi hagati yâibyo bitereko byâamatabaza mbona usa nâUmwana wâumuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi wâizahabu mu gituza.
14 Umutwe we nâumusatsi we byeraga nkâubwoya bwâintama bwera cyangwa nka shelegi, nâamaso ye yasaga nâibirimi byâumuriro,
15 ibirenge bye bisa nâumuringa wâumuteke utunganijwe nâumuriro wo mu ruganda, nâijwi rye ryari rimeze nkâiryâamazi menshi asuma.
16 Mu kuboko kwe kwâiburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso he hari hameze nkâizuba iyo rityaye.
17 Mubonye ntyo mwikubita imbere nkâupfuye, anshyiraho ukuboko kwâiburyo arambwira ati â Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uwâimperuka
18 kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo zâurupfu nâizâikuzimu.
19 Nuko wandike ibyo ubonye nâibiriho, nâibiri bukurikireho hanyuma
20 nâubwiru bwâinyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kwâiburyo, nâibyâibitereko byâamatabaza birindwi byâizahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika bâayo matorero arindwi, naho ibitereko byâamatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.