YUDA 1
1 Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo.
2 Imbabazi nâamahoro nâurukundo bigwire muri mwe.
Imbuzi zo kwirinda abatubaha Imana nâabigisha bâibinyoma
3 Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira ibyâagakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.
4 Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bwâImana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja nâUmwami wacu.
5 Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bwâAbisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.
6 Nâabamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima wâicuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.
7 Kandi nâi Sodomu nâi Gomora nâimidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa nâumuriro utazima.
8 Uko ni ko na ba bandi bâabarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.
9 Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati â Umwami Imana iguhane.â
10 Ariko abo bantu batuka ibyo batazi ndetse nâibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nkâinyamaswa zitagira ubwenge.
11 Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya BalÄmu bohejwe nâibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa KĹra.
12 Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburira badatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose nâumuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe.
13 Ni umuraba wo mu nyanja ushÄga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiwe umwijima wâicuraburindi iteka ryose.
14 Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati â Dore Uwiteka yazanye nâinzovu nyinshi zâabera be,
15 kugira ngo agirire bose ibihura nâamateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kwâimirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, nâamagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.â
16 Abo ni abitotomba nâababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.
17 Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera nâintumwa zâUmwami wacu Yesu Kristo,
18 uko zababwiye ziti â Mu gihe cyâimperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye nâibyâImana.â
19 Abo ni bo bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka.
20 Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,
21 mwikomereze mu rukundo rwâImana, mutegereze imbabazi zâUmwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.
22 Ababagisha impaka mubagirire impuhwe,
23 abandi mubakirishe ubwoba mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse nâumwenda utewe ibizinga nâumubiri.
24 Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere yâubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje,
25 ari yo Mana imwe yonyine nâUmukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro nâubushobozi no kuganza nâubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose ukageza na none nâiteka ryose. Amen.