HAGAYI 2
Ubwiza bwâurusengero rushya
1 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri nâumwe wako, ijambo ryâUwiteka riza rizanywe nâumuhanuzi Hagayi riti
2 â Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka wâu Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, nâabasigaye bo muri ubwo bwoko uti
3 âMbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasa rute? Uko mururuzi si nkâubusa?
4 Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
5 nkâuko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.â â
6 Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru nâisi nâinyanja nâubutaka,
7 kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, nâibyifuzwa nâamahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
8 Ifeza ni izanjye, nâizahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
9 Ubwiza bwâiyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.â Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
10 Ku munsi wa makumyabiri nâine wâukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ryâUwiteka riza rizanywe nâumuhanuzi Hagayi riti
11 â Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Baza abatambyi ibyâamategeko uti
12 âUmuntu yajyana inyama yera mu kinyita cyâumwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?â â Abatambyi baramusubiza bati â Oya.â
13 Maze Hagayi arababaza ati â Umuntu wandujwe nâuko akoze ku ntumbi, yakora kuri ibyo bintu byakwandura?â Abatambyi baramusubiza bati â Byakwandura.â
14 Maze Hagayi arabasubiza ati â Ni ko nâuyu muryango umeze, nâubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi nâicyo bantura cyose kiranduye.
15 None ubu ndabinginga mutekereze ibyababayeho uhereye icyo gihe kugeza ubu, nta buye ryari ryagerekwa ku rindi mu rusengero rwâUwiteka.
16 Icyo gihe cyose uwageraga ku miba ikwiriye kuvamo incuro makumyabiri havagamo icumi gusa, uwageraga ku muvure wa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa.
17 Nabateje amapfa no kuma nâuruhumbu nâurubura byonona ibyo mwakoraga nâamaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga.
18 Ndabinginga mutekereze ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri nâine wâukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rwâurusengero rwâUwiteka rushinzwe.
19 Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetse uruzabibu nâumutini, nâumukomamanga nâumwelayo ntibicyera, ariko uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.â
20 Ijambo ryâUwiteka riza kuri Hagayi ubwa kabiri ku munsi wa makumyabiri nâine wâukwezi riti
21 â Bwira Zerubabeli umutegeka wâu Buyuda uti âNzatigisa ijuru nâisi
22 kandi nzubika intebe zâubwami zâibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga zâibihugu byâabanyamahanga byose. Nzubika amagare yâintambara nâabayagenderamo, kandi amafarashi nâabayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe nâinkota ya mugenzi we.
23 Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye mwene Sheyalutiyeli, ni ko Uwiteka avuga, nzakugira ikimenyetso kuko nagutoranyije.â â Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.