ZEKARIYA 1
Iyerekwa ryâamafarashi ane
1 Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti
2 â Uwiteka yarakariye ba sogokuruza banyu cyane.
3 Ni cyo gituma uzababwira uti âUwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.â Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4 Mwe gusa na ba sogokuruza banyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruye bati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati âNimuhindukire muve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukora bibiâ, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga.
5 Ba sogokuruza banyu bari he? Mbese abahanuzi bahoraho iteka?
6 Amagambo yanjye nâamategeko yanjye nategetse abagaragu banjye bâabahanuzi, aho ntibyasohoye kuri ba sogokuruza? Hanyuma bisubiyemo baravuga bati âUwiteka Nyiringabo yagambiriye kuzatwitura ibihwanye nâingeso zacu nâibyo twakoze, none ni ko yadukoreye.â â
7 Ku munsi wa makumyabiri nâine wo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwitwa Shebati, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti:
8 Nijoro nagiye kubona mbona umuntu uhetswe nâifarashi yâigaju, ahagaze hagati yâibiti byâimihadasi byo mu kabande, kandi inyuma ye hari amafarashi yâamagaju nâayâubugondo nâayâimyeru.
9 Maze ndabaza nti â Ibi ni ibiki, Nyagasani?â Marayika twavuganaga aransubiza ati â Ndabikubwira.â
10 Umuntu wari uhagaze hagati yâimihadasi aravuga ati â Abo ni abo Uwiteka yatumye kugenda isi.â
11 Basubiza marayika wâUwiteka wari uhagaze hagati yâimihadasi bati â Twagenze isi yose, kandi dore isi yose iratuje ifite ihumure.â
12 Marayika wâUwiteka arabasubiza ati â Uwiteka Nyiringabo uzageza ryari kutababarira i Yerusalemu nâimidugudu yâu Buyuda, kandi umaze imyaka mirongo irindwi ubarakariye?â
13 Uwiteka asubiza marayika twavuganaga amagambo meza amara umubabaro.
14 Marayika twavuganaga arambwira ati â Rangurura uvuge cyane uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati âMfuhiye i Yerusalemu nâi Siyoni ifuhe ryinshi.
15 Kandi ndakariye amahanga yiraye uburakari bwinshi, kuko narakariye Abisirayeli buhoro, ariko bo babagiriye nabi birenze urugero.â
16 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati âNgarukiye i Yerusalemu mpafitiye imbabazi. Inzu yanjye izahubakwa, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, i Yerusalemu hazagereshwa umugozi.â
17 â Ongera urangurure uvuge uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati âMuzabona imidugudu yanjye yongeye kuzura ibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumara i Siyoni umubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.â â