HAGAYI 1
Abayuda bagīrwa inama yo kubaka urusengero
1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma yâUmwami Dariyo, ku munsi wa mbere wâukwezi kwa gatandatu, ijambo ryâUwiteka ryazanywe na Hagayi umuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka wâu Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru ati
2 â Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti âIgihe cyo kongera kubaka inzu yâUwiteka ntikiragera.â â
3 Maze ijambo ryâUwiteka riza rizanywe nâumuhanuzi Hagayi riti
4 â Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu yâibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?â
5 Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Nimwibuke ibyo mukora.
6 Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi nâukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.â
7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Nimwibuke ibyo mukora.
8 Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.
9 â Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe nâiki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe nâinzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu.
10 Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, nâisi ibura umwero wayo.
11 Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.â
12 Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, hamwe nâabasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ryâUwiteka Imana yabo, nâamagambo yâumuhanuzi Hagayi nkâuko yatumwe nâUwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa nâubwoba imbere yâUwiteka.
13 Maze Hagayi intumwa yâUwiteka, abwira abantu ubutumwa batumweho nâUwiteka ati â Ndi kumwe namwe.â Ni ko Uwiteka avuga.
14 Maze Uwiteka akangura umutima wa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka wâu Buyuda, nâumutima wa Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, nâimitima yâabasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baraza bubaka inzu yâUwiteka Nyiringabo Imana yabo,
15 ari ku munsi wa makumyabiri nâine wâukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma yâUmwami Dariyo.