GUTEGEKA KWA KABIRI 6
1 Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko nâamateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindĆ«ra:
2 wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose yâuburyo bwose ngutegeka, wowe nâumwana wawe nâumwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama.
3 Nuko wa bwoko bwâAbisirayeli we, ubyumve ubyitondere kugira ngo ubone ibyiza, mwororoke cyane uko Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yagusezeranije, uri mu gihugu cyâamata nâubuki.
4 Umva wa bwoko bwâAbisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.
5 Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose nâubugingo bwawe bwose nâimbaraga zawe zose.
6 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe.
7 Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, nâuko ugenda mu nzira nâuko uryamye nâuko ubyutse.
8 Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati yâamaso yawe.
9 Uyandike ku nkomanizo zâinzu yawe no ku byugarira byawe.
10 Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse,
11 nâamazu yuzuye ibyiza byose utujuje, nâamariba yafukuwemo amazi mutafukuye, nâinzabibu nâimyelayo utateye ukarya ugahaga,
12 uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu yâuburetwa.
13 Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, izina ryayo abe ari ryo urahira.
14 Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana zâamahanga abagose,
15 kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugira ngo utikongereza uburakari bwâUwiteka akakurimbura, akagukura mu isi.
16 Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nkâuko mwayigeragereje i Masa.
17 Mujye mugira umwete wo kwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse nâibyo yahamije, nâamategeko yayo yabategetse.
18 Ujye ukora ibyo Uwiteka abona ko bitunganye kandi ari byiza, kugira ngo ubone ibyiza ujye mu gihugu cyiza ugihindƫre, icyo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha,
19 namara kwirukana ababisha bawe bose imbere yawe, uko yavuze.
20 Mu gihe kizaza umwana wawe nakubaza ati â Ibihamya nâamategeko nâamateka Uwiteka Imana yacu yabategetse, ni ibyâiki?â
21 Uzasubize uwo mwana uti â Twabaga muri Egiputa turi abaretwa ba Farawo, Uwiteka adukĆ«za muri Egiputa amaboko menshi,
22 kandi Uwiteka yerekana ibimenyetso nâibitangaza bikomeye biteye ibyago, abigiririra Egiputa na Farawo nâinzu ye yose mu maso yacu,
23 adukƫrirayo kutujyana mu gihugu yarahiye ba sogokuruza ko azaduha.
24 Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri nâuyu munsi.
25 Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere yâUwiteka Imana yacu uko yadutegetse, bizatubera gukiranuka.â