GUTEGEKA KWA KABIRI 7
Bategetswe kwitandukanya nâayandi mahanga (Kuva 34.11-16; Guteg 28.1-14)
1 Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu ugiye guhindĆ«ra, ikirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti nâAbagirugashi nâAbamori, nâAbanyakanÄni nâAbaferizi, nâAbahivi nâAbayebusi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi, akurusha amaboko,
2 Kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukabatsinda, uzabarimbure rwose. Ntuzagire isezerano usezerana na bo, ntuzabababarire.
3 Kandi ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, nâumukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe.
4 Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bwâUwiteka, akakurimbura vuba.
5 Ahubwo uku azabe ari ko mubagenza: muzasenya ibicaniro byabo, muhombagure inkingi zâamabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo babaje bya Ashera, mutwike ibishushanyo babaje bindi.
6 Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.
7 Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma yâayandi yose.
8 Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakĆ«zayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu yâuburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa.
9 Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo bâibihe igihumbi,
10 ikÄ«tĆ«ra vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirÄzÄ«ka mu byo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe.
11 Nuko ujye witondera ibyategetswe nâamategeko nâamateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire.
12 Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.
13 Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe nâimyaka yo ku butaka bwawe, imyaka yâimpeke yawe na vino yawe nâamavuta ya elayo yawe, no kororoka kwâinka zawe nâukwâimikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha.
14 Uzagira umugisha uruta uwâayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba yâumugabo cyangwa yâumugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.
15 Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza nâimwe muri za ndwara mbi zâAbanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.
16 Uzarimbura amahanga yose Uwiteka Imana yawe izakugabiza, ntuzabababarire kandi ntuzakorere imana zabo, kuko icyo cyakubera umutego.
17 Ahari wakwibwira uti â Ayo mahanga anduta ubwinshi, nabasha nte kuyanyaga igihugu cyayo?â
18 Ntuzayatinye; uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose,
19 ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, nâibimenyetso nâibitangaza nâamaboko menshi nâukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yose utinya.
20 Kandi Uwiteka Imana yawe izaboherezamo amavubi, ageze aho abasigaye bakwihishe bazarimbukira
21 Ntuzabakukire umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteye ubwoba.
22 Uwiteka Imana yawe izirukana imbere yawe ayo mahanga ni ruto ni ruto, ntiwayarimbura vuba cyane, inyamaswa zo mu ishyamba zitagwira zikagutera.
23 Ariko Uwiteka Imana yawe izabakugabiza, ibaneshe rwose igeze aho barimbukira.
24 Kandi izakugabiza abami babo nawe ubarimbure, izina ryabo ryibagirane munsi yâijuru. Ntihazagira umuntu ubasha kuguhagarara imbere kugeza aho uzamarira kubarimbura.
25 Ibishushanyo bibajwe byâimana zabo uzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane we gutegwa na zo, kuko ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.
26 Ntuzajyane ikizira mu nzu yawe utagibwaho nâumuvumo nka cyo, ahubwo uzacyange urunuka, uzakigire umuziro kuko ari ikintu kiriho umuvumo.