GUTEGEKA KWA KABIRI 4
Urubyiruko rwâAbisirayeli bigishwa ibya Sinayi
1 None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko nâamateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindĆ«re.
2 NtimukĆngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko yâUwiteka Imana yanyu mbategeka.
3 Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe nâibya BÄli yâi Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya BÄli yâi Pewori, ikabakura hagati muri mwe.
4 Ariko mwebweho, abifatanije nâUwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.
5 Dore mbigishije amategeko nâamateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindĆ«ra.
6 Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu nâubuhanga bwanyu mu maso yâamahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati â Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bwâubwenge nâubuhanga.â
7 Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nkâuko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje?
8 Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko nâamateka atunganye, ahwanye nâaya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?
9 Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe nâabazukuru bawe.
10 Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere yâUwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati â Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe nâabana babo.â
11 Namwe mwigira hafi, muhagarara hepfo yâuwo musozi waka umuriro ugera mu ijuru hagati, ubaho nâumwijima nâigicu nâumwijima wâicuraburindi.
12 Uwiteka ababwira ari hagati muri uwo muriro, mwumva ijwi rivuga amagambo ariko ntimwagira ishusho mureba, mwumva ijwi risa.
13 Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate byâamabuye bibiri.
14 Nanjye Uwiteka antegeka muri icyo gihe kubigisha amategeko nâamateka, kugira ngo muzayitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindĆ«ra.
15 Nuko murinde imitima yanyu cyane, kuko mutagize ishusho mureba ku munsi Uwiteka yababwiriraga kuri Horebu, ari hagati mu muriro.
16 Mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose, igishushanyo cyâikigabo cyangwa cyâikigore,
17 igishushanyo cyâinyamaswa cyangwa icyâitungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icyâikiguruka mu kirere cyose,
18 cyangwa icyâigikururuka hasi cyose, cyangwa icyâifi yose yo mu mazi yo hepfo yâubutaka.
19 Kandi rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba nâukwezi nâinyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi yâijuru hose.
20 Ariko mwebweho, Uwiteka yarabajyanye abakura muri rya tanura ryubakishijwe icyuma, ni ryo Egiputa kugira ngo mumubere ubwoko bwa gakondo, uko muri na bugingo nâubu.
21 Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu, arahira yuko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza, Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo,
22 ahubwo ko nkwiriye gupfira muri iki gihugu, ko ntakwiriye kwambuka Yorodani, ariko mwebweho muzambuka muhindƫre icyo gihugu cyiza.
23 Mwirinde mwe kwibagirwa isezerano ryâUwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe, ngo mwiremere igishushanyo kibajwe mu ishusho yâikintu cyose Uwiteka Imana yawe yakubujije.
24 Kuko Uwiteka Imana yawe ari umuriro ukongora, ari Imana ifuha.
25 Ubwo muzaba mubyaye abana nâabuzukuru, mukaba mumaze igihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho yâikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza,
26 uyu munsi ntanze ijuru nâisi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindĆ«ra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose.
27 Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga, muzasigara muri bake mu mahanga Uwiteka azabimuriramo.
28 Muzakorerayo imana zabajwe nâintoki zâabantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa.
29 Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose nâubugingo bwawe bwose.
30 Nugira ibyago, ibyo byose bikaba bikujeho, mu minsi izaza kera uzahindukirira Uwiteka Imana yawe uyumvire,
31 kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana yâinyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu.
32 Wibaze ibyâibihe byashize byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi, kandi uhereye ku mpera yâisi ukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubaho igihwanye nâiki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo.
33 Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ryâImana ivuga iri hagati mu muriro, nkâuko wowe uryumvise bakabaho?
34 Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati yâirindi ibigerageresho nâibimenyetso nâibitangaza, nâintambara nâamaboko menshi nâukuboko kurambutse nâibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye nâibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu?
35 Ni wowe werekewe ibyo kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we Mana, ari nta yindi keretse yo.
36 Mu ijuru ijwi ryayo ryaturutseyo, irikumvishiriza kugira ngo ikwigishe. Mu isi yakwerekeyeyo umuriro wayo mwinshi, wumva amagambo yayo yaturutse hagati muri wo.
37 Kuko yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo ikagukƫza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe.
38 Yagukuriyeyo kwirukana imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo akakiguha ho gakondo, uko kiri nâuyu munsi.
39 Nuko uyu munsi menya iki ugishyire mu mutima wawe, yuko Uwiteka ari we Mana mu ijuru no mu isi, nta yindi.
40 Kandi ujye witondera amategeko yayo yâuburyo bwose ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ubone ibyiza wowe nâurubyaro rwawe ruzakurikiraho, uhore iteka ryose mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
41 Maze Mose arobanura imidugudu itatu hakurya ya Yorodani mu ruhande rwâiburasirazuba,
42 yo guhungirwamo na gatozi wishe undi atabyitumye, adasanzwe amwanga, ngo ahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.
43 Iyo ni Beseri iri mu butayu bwo mu kibaya, yâubuhungiro bwâAbarubeni, nâi Ramoti iri i Galeyadi ngo ibe ubwâAbagadi, nâi Golani iri Bashani ngo ibe ubwâAbamanase.
44 Aya ni yo mategeko Mose yashyize imbere yâAbisirayeli.
45 Ibi ni byo Bihamya nâamategeko nâamateka, Mose yabwiye Abisirayeli ubwo bavaga muri Egiputa,
46 bari hakurya ya Yorodani mu gikombe ahateganye nâi Betipewori, cyo mu gihugu cya Sihoni umwami wâAbamori waturaga i Heshiboni, uwo Mose nâAbisirayeli batsinze ubwo bavaga mu Egiputa
47 bagahindĆ«ra igihugu cye nâicya Ogi, umwami wâi Bashani. Abo ni bo bami bâAbamori bombi bari hakurya ya Yorodani mu ruhande rwâiburasirazuba.
48 Nuko bahindĆ«ra ibihugu byabo bihereye kuri Aroweri, iri mu mutwe wâigikombe cyo kuri Arunoni, bikageza ku musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,
49 no muri Araba hose ho hakurya ya Yorodani mu ruhande rwâiburasirazuba, bikageza ku nyanja yo muri Araba yo hepfo yâagacuri ka Pisiga.