GUTEGEKA KWA KABIRI 3
1 Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami wâi Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo aturwanirizeyo.
2 Uwiteka arambwira ati â Ntumutinye kuko mukugabizanije nâabantu be bose nâigihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami wâAbamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.â
3 Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi, umwami wâi Bashani nâabantu be bose, turamurimbura tugeza aho tutamusigiye nâuwa kirazira.
4 Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose, ntihagira umudugudu wabo tudatsinda. Yari imidugudu mirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu, ubwami bwa Ogi bwâi Bashani.
5 Iyo midugudu yose yagoteshejwe inkike zâamabuye ndende zirimo ibyugarira bikomejwe nâibihindizo, kandi hariho nâindi midugudu idafite inkike zâamabuye myinshi cyane.
6 Turayirimbura rwose nkâuko twagiriye Sihoni umwami wâi Heshiboni, imidugudu yose tuyirimburamo abagabo nâabagore nâabana bato.
7 Ariko amatungo yose nâisahu yo muri iyo midugudu tubijyana ho iminyago.
8 Icyo gihe duhindĆ«ra ibihugu byâabo bami bâAbamori bombi bari hakuno ya Yorodani, duhera ku gikombe cyo kuri Arunoni tugeza ku musozi wa Herumoni.
9 (Uwo musozi wa Herumoni Abasidoni bawita Siriyoni, Abamori bawita Seniri.)
10 Dutsinda imidugudu yo mu kibaya yose nâi Galeyadi yose, nâi Bashani yose tugeza i Saleka no muri Edureyi, imidugudu yo mu bwami bwa Ogi bwâi Bashani.
11 (Kuko Ogi umwami wâi Bashani ari we wenyine wari ukiriho mu bari basigaye bâAbarafa. Igitanda cye cyari icyâicyuma ntikikiri i Raba yâAbamoni? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda, ubugari bwacyo bwari mikono ine nkâuko mukono wâumuntu ureshya.)
12 Nuko icyo gihe duhindĆ«ra icyo gihugu: igihugu gihereye kuri Aroweri iri mu mutwe wâigikombe cyo kuri Arunoni, nâigice kingana nâikindi cyâigihugu cyâimisozi cyâi Galeyadi, mbiha Abarubeni nâAbagadi.
13 Igice gisigaye cyâi Galeyadi nâi Bashani yose, ubwami bwa Ogi, mbiha igice kingana nâikindi cyâumuryango wa Manase, mbaha igihugu cya Arugobu cyose na Bashani yose, cyitwaga igihugu cyâAbarafa.
14 (Yayiri umwuzukuruza wa Manase ahindĆ«ra igihugu cya Arugobu cyose, ageza ku rugabano rwâAbanyageshuri nâAbanyamÄka. Yiyitirira imidugudu yâi Bashani ayita imidugudu ya Yayiri, uko yitwa na bugingo nâubu.)
15 Nuko mpa Abamakiri i Galeyadi.
16 Abarubeni nâAbagadi mbaha igice cyâi Galeyadi gihereye ku gikombe cyo kuri Arunoni, urugabano ruri hagati muri cyo kikageza ku mugezi Yaboki. Ni wo rugabano rwâAbamoni.
17 Kandi mbaha Araba na Yorodani ho urugabano, ihereye i Kinereti ikageza ku nyanja yo muri Araba. Ni yo Nyanja yâUmunyu iri hepfo yâagacuri ka Pisiga mu ruhande rwâiburasirazuba.
18 Icyo gihe ndabategeka nti â Uwiteka Imana yanyu yabahaye iki gihugu kugihindĆ«ra. Intwari mwese mwambuke, mujye bene wanyu Abisirayeli imbere mufite intwaro.
19 Ariko abagore banyu nâabana banyu bato, nâamatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi), bisigare mu midugudu yanyu mbahaye.
20 Mugeze aho Uwiteka azahera bene wanyu kuruhuka nkâuko yakubahaye namwe, bagahindĆ«ra igihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha hakurya ya Yorodani, maze muzabone uko mugaruka umuntu wese muri gakondo ye, mu gihugu nabahaye.â
21 Icyo gihe ntegeka Yosuwa nti â Amaso yawe yiboneye ibyo Uwiteka Imana yanyu yagiriye ba bami bombi byose. Uko ni ko Uwiteka azagirira ubwami bwose mwambuka mujyamo.
22 Ntimuzabatinye kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ibarwanira.â
23 Icyo gihe ninginga Uwiteka nti
24 â Mwami Uwiteka, utangiye kwereka umugaragu wawe gukomera kwawe nâamaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa yo mu isi, ishobora gukora ibihwanye nâibyo ukora nâimirimo yawe ikomeye?
25 Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.â
26 Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati â Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo.
27 Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, urambure amaso urebe iburengerazuba nâikasikazi, nâikusi nâiburasirazuba uharebeshe amaso, kuko utazambuka Yorodani iyi.
28 Ariko wihanangirize Yosuwa umuhumurize, umukomeze kuko ari we uzambuka agiye imbere yâubu bwoko, abaheshe ho gakondo igihugu uzareba.â
29 Nuko tuguma mu gikombe ahateganye nâi Betipewori.