GUTEGEKA KWA KABIRI 2
Urugendo nâintambara baboneye mu butayu
1 Maze turahindukira tujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura uko Uwiteka yantegetse, tuzenguruka umusozi wa Seyiri igihe kirekire.
2 Uwiteka arambwira ati
3 â Igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi.
4 Kandi utegeke abantu uti âMugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye kuri Seyiri, bo bazabatinya. Nuko mwirinde cyane
5 ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe yâikirenge, kuko nahaye Esawu umusozi wa Seyiri ho gakondo.
6 Muzabahaheho ibyokurya nâamazi.â â
7 Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura.
8 Tunyura kure ya bene wacu Abesawu batuye kuri Seyiri, na kure yâinzira ica mu Araba iva muri Elati no muri Esiyonigeberi. Turahindukira duca mu nzira ijya mu butayu bwâi Mowabu.
9 Uwiteka arambwira ati â Ntugirire Abamowabu urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.â
10 (Kera Abemi baturagayo bwari ubwoko bukomeye bwâabantu benshi barebare, nkâuko AbÄnaki bameze.
11 Bariya na bo bitwa Abarafa nkâuko AbÄnaki bitwa, ariko Abamowabu babita Abemi.
12 Kandi kera Abahori baturaga kuri Seyiri, maze Abesawu barabazungura babarimburira imbere yabo, batura ahabo nkâuko Abisirayeli bagiriye igihugu cya gakondo yabo, Uwiteka yabahaye.)
13 Uwiteka ati â Nuko nimuhaguruke mwambuke akagezi Zeredi.â Nuko twambuka ako kagezi Zeredi.
14 Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi yâi Baruneya ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi, ni imyaka mirongo itatu nâumunani igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye.
15 Kandi amaboko yâUwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimburire mu ngando zacu ageze aho bashiriye.
16 Maze abarwanyi bose bamaze gupfa bashize mu bantu,
17 Uwiteka arambwira ati
18 â Uyu munsi ugiye kunyura muri Ari urenge urugabano rwâi Mowabu,
19 kandi nugera ahateganye nâAbamoni ntubagirire urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyâAbamoni ho gakondo, ubwo nagihaye Abaloti ho gakondo.â
20 (Icyo gihugu na cyo cyitwa icyâAbarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita Abazamuzumi.
21 Bwari ubwoko bukomeye bwâabantu benshi barebare nkâuko AbÄnaki bameze, ariko Uwiteka yabarimburiye imbere yâAbamoni barabazungura, batura ahabo
22 nkâuko yagiriye Abesawu batuye kuri Seyiri, ubwo yarimburiraga Abahori imbere yabo bakabazungura, bagatura ahabo bakageza na bugingo nâubu.
23 NâAbawi baturaga mu birorero bakageza i Gaza, barimbuwe nâAbakafutori baturutse i Kafutori, batura ahabo.)
24 Uwiteka ati â Nimuhaguruke mugende mwambuke umugezi Arunoni, dore mbagabizanije Sihoni Umwamori, umwami wâi Heshiboni nâigihugu cye, mutangire kugihindĆ«ra mumurwanye.
25 Uyu munsi ndatangira guteza ubwoba amahanga yose yo munsi yâijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi, ubatere kubabara cyane.â
26 Kandi ndi mu butayu bwâi Kedemoti, ntuma intumwa kuri Sihoni umwami wâi Heshiboni kumubwira amagambo yâamahoro ziti
27 â Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso.
28 Uzamuhahishe ibyokurya nâamazi, umwemerere gucishamo amaguru gusa,
29 nkâuko Abesawu batuye kuri Seyiri nâAbamowabu batuye muri Ari bamugiriye, agende ageze aho azambukira Yorodani, agere mu gihugu Uwiteka Imana yacu iduha.â
30 Maze Sihoni umwami wâi Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiye umutima we, ikawukomereza kugira ngo imukugabize nkâuko biri na none.
31 Uwiteka arambwira ati â Dore ntangiye kukugabiza Sihoni nâigihugu cye, tangira kugihindĆ«ra ubone kukigira gakondo.â
32 Maze Sihoni adusanganiza ingabo ze zose i Yahasi ngo aturwanirizeyo.
33 Turwanye Uwiteka Imana yacu iramutugabiza, tumwicana nâabahungu be nâabantu be bose.
34 Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose turayirimbura rwose, si abagabo, si abagore, si abana bato ntitwasiga nâuwa kirazira,
35 keretse amatungo yonyine ni yo twanyaganye nâibyo twasahuye mu midugudu twatsinze.
36 Uhereye kuri Aroweri iri mu mutwe wâigikombe cyo kuri Arunoni, no ku mudugudu uri muri icyo gikombe ukageza kuri Galeyadi, ntihagira umudugudu utunanizwa nâuburebure bwâinkike zâamabuye zawo, ahubwo Uwiteka Imana yacu iyitugabiza yose.
37 Icyakora ntimwigira hafi yâigihugu cyâAbamoni, igikombe cyose cyo ku mugezi Yaboki nâimidugudu yo mu misozi, nâahandi hose Uwiteka Imana yacu yatubujije gutera.