GUTEGEKA KWA KABIRI 22
Andi mategeko
1 Nubona inka cyangwa intama ya mwene wanyu izimiye, ntuzihugenze ngo udahura na yo, ahubwo ntuzabure kuyigarurira mwene wanyu.
2 Kandi mwene wanyu uwo natakuba bugufi, cyangwa niba tamuzi, uyijyane iwawe uyigumane, ugeze aho mwene wanyu uwo azayishakira uyimuhe.
3 Kandi nâindogobe ye uzayigenze utyo, nâumwambaro we, nâikindi kintu cyose cya mwene wanyu cyari kizimiye ukakibona, ntukwiriye kwihugenza.
4 Nubona indogobe ya mwene wanyu cyangwa inka ye iguye mu nzira ntuzihugenze, ntuzabure kumufasha kuyigandura.
5 Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane nâumugabo, kandi umugabo ntakambarane nâumugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
6 Icyari cyâinyoni nikiba ku nzira imbere yawe, ku giti cyose cyangwa hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi, nyina ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntuzajyanane nyina nâibyana byayo.
7 Ntuzabure kureka nyina ngo igende, ariko ibyana wemererwa kubyijyanira, urekere nyina kugira ngo ubone ibyiza, urame.
8 Niwubaka inzu uzubake ku gisenge cyayo ikikigota kikarinda umuntu kugwa, kugira ngo umuntu atagwa avuye ku nzu yawe, bikayizanira urubanza rwâamaraso.
9 Ntuzabibe imbuto zâamoko abiri mu ruzabibu rwawe, kugira ngo utazakwa ibyezemo byose, za mbuto wabibye nâimbuto zâimizabibu.
10 Ntuzahingishe icyuma gikururwa nâinka nâindogobe zifatanije hamwe.
11 Ntuzambare umwenda uboheshejwe ikivange cyâubudodo bwâubwoya bwâintama nâubwâimigwegwe.
12 Uzatere inshunda ku misozo yâimpande enye zâumwenda wambara.
13 Umuntu narongora umugeni akaryamana na we, akamwanga
14 akamurega ibiteye isoni, akamwita izina ribi ati â Narongoye uyu mugeni mwegereye nsanga atagira ibimenyetso byerekana ko ari umwariâ,
15 maze se na nyina bâuwo mukobwa bajyane ibimenyetso byâuko ari umwari, babishyire abakuru bâumudugudu wabo, mu marembo yawo.
16 Se wâuwo mukobwa abwire abakuru ati â Uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye none aramwanze,
17 kandi dore amureze ibiteye isoni ati âSinasanganye umukobwa wawe ibimenyetso byâuko ari umwari.â Ariko ibimenyetso byâibyo ngibi.â Basase uwo mwenda imbere yâabakuru bâumudugudu.
18 Abakuru bâuwo mudugudu bafate uwo mugabo bamukubite,
19 bamuce icyiru cya shekeli zâifeza ijana bazihe se wâuwo mukobwa, bamuhoye yuko yise umwari wâAbisirayeli izina ribi, na we abe umugore we, ntazamwirukane mu gihe akiriho cyose.
20 Ariko icyo kirego niba ari icyâukuri, uwo mukobwa atabonetseho ibimenyetso byâuko ari umwari,
21 bamusohore bamujyane ku rugi rwâinzu ya se, abagabo bo mu mudugudu wabo bamwicishe amabuye bamuhĹra gukorera ikizira mu Bisirayeli, ni cyo gusambanira kwa se. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.
22 Umugabo nafatwa asambana nâumugore ufite umugabo bombi babÄŤce, umugabo nâumugore basambanye. Uko abe ari ko ukura ikibi mu Bisirayeli.
23 Umugabo nasanga mu mudugudu umwari wasabwe nâundi mugabo akaryamana na we,
24 bombi muzabajyane mu marembo yâuwo mudugudu mubicishe amabuye. Umukobwa mumwicire kuko atatatse ari mu mudugudu, umugabo mumwicire kuko yononnye muka mugenzi we. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.
25 Ariko umugabo nasanga mu gasozi umukobwa wasabwe akamufatirayo akamukinda, umugabo wamukinze azabe ari we wicwa wenyine.
26 Umukobwa ntuzagire icyo umutwara, kuko adakoze icyaha gikwiriye kumwicisha, kuko bimeze nkâuko umuntu atera mugenzi we akamwica.
27 Uwo mugabo yamusanze mu gasozi, uwo mukobwa wasabwe arataka, ntihagira umutabara.
28 Umugabo nasanga umwari utarasabwa akamufata, akamukinda bakabafata,
29 uwo mugabo wamukinze ahe se wâuwo mukobwa shekeli zâifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabe umugore we kuko yamwononnye, ntazamwirukane iminsi yose akiriho.