GUTEGEKA KWA KABIRI 21
Andi mategeko
1 Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindÅ«ra, nubona intumbi yāuwishwe iri mu gasozi uwamwishe ntamenyekane,
2 abakuru bawe nāabacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi yāuwishwe iri, zikagera ku midugudu ihagose.
3 Umudugudu urusha iyindi kuba bugufi bwāiyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudu bazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, itigeze gufatanywa nāindi ngo ikurure ikintu,
4 bayimanure mu gikombe kirimo akagezi kadakama, kitahinzwe kitabibwemo, bayivunire ijosi muri icyo gikombe.
5 Abatambyi bāAbalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantu umugisha mu izina ryāUwiteka, kandi ari bo bakwiriye guca urubanza rwāimburanya zose nāurwāuruguma rwose.
6 Abakuru bose bāuwo mudugudu urushaho kuba bugufi bwāiyo ntumbi, bakarabire hejuru yāiyo nka yavuniwe ijosi muri icyo gikombe
7 bavuge bati ā Amaboko yacu si yo yavushije ya maraso, kandi nāamaso yacu ntiyayabonye ava.
8 Uwiteka babarira ubwoko bwawe Abisirayeli wacunguye, ntubare ku bwoko bwawe Abisirayeli amaraso yāutacumuye.ā Maze bazaba bahongerewe ayo maraso.
9 Uko ni ko amaraso yāutacumuye muzayakÅ«za hagati muri mwe, gukora ibyo Uwiteka abona ko ari byiza.
10 Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabiza ukabajyana ari imbohe,
11 ukabona mu banyagano umukobwa mwiza ukamubenguka, ugashaka kumurongora,
12 uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara,
13 yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora.
14 Nubona ko utakimwishimira uzamureke ajye aho ashaka, ariko ntuzamugure, ntuzamugirire nkāimbata kuko uzaba umwononnye.
15 Umugabo nagira abagore babiri umwe akaba inkundwakazi undi akaba inyungwakazi, bombi akaba abyaranye na bo, umuhungu wāimfura akaba uwāinyungwakazi,
16 najya kuraga ntazagire umuhungu wāinkundwakazi umutware ngo amurenze uwāinyungwakazi, kandi ari we mpfura koko.
17 Ahubwo yemereshe umuhungu wāinyungwakazi ko ari imfura kumuraga imigabane ibiri yāibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.
18 Umuntu nagira umuhungu unaniranye wāumugome utumvira se na nyina, agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano,
19 se na nyina bamufate bamushyire abakuru bāumudugudu wabo, mu marembo yawo.
20 Babwire abakuru bāumudugudu wabo bati ā Uyu mwana wacu yarananiranye kandi ni umugome, yanga kutwumvira, ni umunyangeso mbi kandi ni umusinzi.ā
21 Abagabo bo mu mudugudu wabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye.
22 Kandi umuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha bakamwica ukamumanika ku giti,
23 intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kuko umanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nuko umuhambire kugira ngo utanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.