GUTEGEKA KWA KABIRI 20
Amategeko yâintambara
1 Nutabara kurwanya ababisha bawe, ukabona amafarashi nâamagare nâabantu babaruta ubwinshi ntuzabatinye, kuko uri kumwe nâUwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.
2 Kandi nimwigira hafi yâintambara, umutambyi azigire hafi yâabantu
3 ababwire ati â Nimwumve Bisirayeli, uyu munsi mwigiye hafi yâababisha murwanya. Imitima yanyu nticogore, ntimutinye, ntimuhinde umushyitsi, ntimubakukire imitima,
4 kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire nâababisha banyu, ibakize.â
5 Kandi abatware bazabaze abantu bati â Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze.
6 Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.
7 Kandi ni nde uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore.â
8 Kandi abatware bongere babaze abantu bati â Ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nkâuwe.â
9 Abatware nibamara kubwira abantu ibyo, bashyireho abatware bâingabo bo gutabaza abantu.
10 Niwigira hafi yâumudugudu ngo urwane na wo, uzawubwire ibyâamahoro.
11 Maze nibagusubiza ibyâamahoro bakakĆ«gururira, abo uzasangamo bose uzabakoreshe uruharo.
12 Ariko nibanga gusezerana amahoro nawe, ahubwo bagashaka kurwana nawe, uzasakize uwo mudugudu.
13 Kandi Uwiteka Imana yawe niwukugabiza, uzicishe umugabo uwurimo wese inkota,
14 ariko abagore nâabakobwa nâabana bato, nâamatungo nâibiri muri uwo mudugudu byose, nâiminyago nâisahu byawo byose, ubyijyanire urye ibyo wanyaze ababisha bawe, ibyo Uwiteka Imana yawe yaguhaye.
15 Azabe ari ko ugenza imidugudu ikuri kure cyane, itari iyâaya mahanga.
16 Ariko mu midugudu yâaya mahanga Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ntuzakize ikintu cyose gihumeka.
17 Ahubwo uzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti nâAbamori, nâAbanyakanÄni nâAbaferizi, nâAbahivi nâAbayebusi uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse,
18 kugira ngo batabigisha gukurikiza ibizira byabo byose bagirira imana zabo, mukaba mucumuye ku Uwiteka Imana yanyu.
19 Numara igihe kirekire ugose umudugudu ukarwanira kuwutsinda, ntuzatsembeshe intorezo ibiti bya bene wo kuko byagutungisha imbuto zabyo, ntuzabice. Igiti cyo mu murima mbese na cyo ni umuntu byatuma ugitera nka wa mudugudu?
20 Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, uzabitutira ubitsembeho, ubyubakishe ibihome ku mudugudu ukurwanya ugeza aho uzawutsindira.