GUTEGEKA KWA KABIRI 23
1 Ntihakagire ucyura muka se, ntakorosore umwenda wa se ngo amwambike ubusa.
Andi mategeko
2 Umenetse ibinyita bito cyangwa ushahuwe, ntakajye mu iteraniro ryāUwiteka.
3 Ikibyarwa nāikinyandaro ntibikajye mu iteraniro ryāUwiteka, ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ryāUwiteka, kugeza ku buzukuruza babo bāibihe cumi.
4 Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ryāUwiteka, iteka ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ryāUwiteka, kugeza ku buzukuruza babo bāibihe cumi,
5 kuko batabasanganije ibyokurya nāamazi ubwo mwavaga muri Egiputa, kandi kuko baguriye BalÄmu mwene Bewori wāi Petori yo muri Mezopotamiya ngo akuvume.
6 Ariko Uwiteka Imana yawe yanga kumvira BalÄmu, ahubwo Uwiteka Imana yawe iguhindurira umuvumo kuba umugisha, kuko Uwiteka Imana yawe yagukundaga.
7 Ntuzabashakire amahoro cyangwa ibyiza iminsi yose ukiriho.
8 Ntukange urunuka Umwedomu kuko ari mwene wanyu, ntukange urunuka Umunyegiputa kuko wari umusuhuke mu gihugu cyabo.
9 Abuzukuru babo bazajye mu iteraniro ryāUwiteka.
10 Nutabara kurwanya ababisha bawe ukagerereza, uzirinde ikibi cyose.
11 Muri mwe nihaba umugabo wahumanijwe nāibyamubayeho nijoro, azave mu rugerero ye kuhagaruka
12 ariko nibujya kwira yiyuhagire, izuba ryamara kurenga akagaruka mu rugerero.
13 Kandi uzagire ahantu hāinyuma yāurugerero aho muca kwihagarika,
14 kandi mu bintu byawe uzajyanemo igihÅsho, nusohoka ukicara ugicukuze, uhindukire utwikÄ«re aho uhagurutse.
15 Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse kugira ngo igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe. Ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera itababonamo ikintu cyose giteye isoni, igahindukira ikabavamo.
16 Imbata icitse shebuja ikaguhungiraho ntuzayimusubize.
17 Ibane namwe hagati muri mwe, aho izatoranya muri umwe mu midugudu yanyu, aho ikunze kuba ntuzayigirire nabi.
18 Ntihazagire maraya mu Bisirayelikazi, ntihazagire utinga abagabo mu Bisirayeli.
19 Ntuzajyane igisasÅ«ro cya maraya cyangwa ibihembo byāutingwa mu nzu yāUwiteka Imana yawe ngo uhiguze umuhigo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
20 Ntuzaguririze mwene wanyu ku mwaka inyungu, naho yaba iyāifeza cyangwa iyāibyokurya, cyangwa iyāikindi kintu cyose kiguririzwa kubona inyungu.
21 Umunyamahanga wemererwa kumuguririza ku mwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntuzamwake inyungu, Uwiteka Imana yawe ibone kuguhera umugisha ibyo ugerageza gukorera byose mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.
22 Nuhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo ntuzatinde kuwuhigura, kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubaza bikakubera icyaha,
23 ariko niwirinda guhiga ntibizakubera icyaha.
24 Ijambo riva mu kanwa kawe ujye uryitondera urisohoze, numara guhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo wahigishijwe nāumutima ukunze, ukawusezeranisha akanwa kawe.
25 Nujya mu ruzabibu rwa mwene wanyu, wemererwa kurya inzabibu ugahaga uko ushaka, ariko ntuzagire izo usoromera mu kintu ufite.
26 Nujya mu masaka ya mugenzi wawe agihagaze wemererwa guca amahundo, ariko ntuzatemesha umuhoro imyaka ye.