GUTEGEKA KWA KABIRI 12
Mose ababwira ibibahesha umugisha
1 Aya ni yo mategeko nâamateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibahaye guhindĆ«ra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi.
2 Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindĆ«ra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi yâigiti kibisi cyose.
3 Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi zâamabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, muteme mutsinde ibishushanyo babaje byâimana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.
4 Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nkâuko bo bagirira imana zabo.
5 Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturo bwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo.
6 Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, nâibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, nâamaturo yererezwa muzatura, nâibyo muzahiguza imihigo, nâibyo muzaturishwa nâimitima ikunze, nâuburiza bwâamashyo yanyu nâubwâimikumbi yanyu.
7 Azabe ari ho mujya mubone kurÄ«ra imbere yâUwiteka Imana yanyu, azabe ari ho mwishimirana nâabo mu ngo zanyu ibyiza byose byabavuye mu maboko, Uwiteka Imana yanyu ikabibaheramo umugisha.
8 Ntimuzakore ibihwanye nâibyo dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza,
9 kuko mutaragera mu buruhukiro na gakondo Uwiteka Imana yanyu ibaha.
10 Ariko nimwambuka Yorodani mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose bigatuma muba amahoro,
11 maze ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho mujyana ibyo mbategeka byose: ibitambo byanyu byo koswa, nâibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, nâamaturo yererezwa muzatura, nâibirusha ibindi kuba byiza muzahiguza imihigo mwahize Uwiteka.
12 Kandi azabe ari ho mwishimirana imbere yâUwiteka Imana yanyu nâabahungu banyu nâabakobwa banyu, nâabagaragu banyu nâabaja banyu, nâUmulewi uri iwanyu kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.
13 Wirinde gutambira ibitambo byawe byo koswa ahantu ubonye hose,
14 ahubwo ahantu Uwiteka azatoranya ho mu gihugu cyâumwe mu miryango yawe, azabe ari ho utambira ibitambo byawe byo koswa, azabe ari ho ukorera ibyo ngutegeka byose.
15 Ariko wemererwa kubaga itungo, ukarirÄ«ra aho ubonye hose hâiwanyu uko uzashaka kose nkâuko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, abahumanye nâabadahumanye bemererwa kuryaho nkâuko barya isirabo nâimpara.
16 Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nkâabamena amazi.
17 Kandi kimwe mu icumi cyâimyaka yâimpeke nâicya vino yawe, nâicyâamavuta ya elayo yawe, nâuburiza bwâubushyo bwawe nâubwâumukumbi wawe, nâibyâuburyo bwose uzahiguza imihigo, nâibyâuturishwa nâumutima ukunze, nâituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirÄ«re imuhira.
18 Ahubwo uzajye ubirÄ«ra imbere yâUwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire nâumuhungu wawe nâumukobwa wawe, nâumugaragu wawe nâumuja wawe nâUmulewi uri iwanyu, kandi imbere yâUwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose.
19 Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe.
20 Uwiteka Imana yawe niyagĆ«ra urugabano rwawe, nkâuko yagusezeranije, nawe ukibwira uti â Ndarya inyamaâ kuko umutima wawe ushaka kuzirya, uzemererwa kuzirya, uko umutima wawe ushaka kose.
21 Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kure ukananirwa kujyayo, uzabÄge ku bushyo bwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhaye uko nagutegetse, urÄ«re iwanyu uko umutima wawe ushaka kose.
22 Nkâuko barya isirabo nâimpara azabe ari ko urya izo nyama, uhumanye nâudahumanye bahwanye kuzirya.
23 Icyakora ntuzabure kwirinda kurya amaraso kuko amaraso ari yo bugingo, ntuzaryane inyama nâubugingo bwazo.
24 Ntuzayarye, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nkâuko bamena amazi.
25 Ntuzayarye, kugira ngo wowe nâabana bawe bazagukurikira muheshwe umugisha no gukora ibyo Uwiteka ashima.
26 Icyakora ibyo uzeza nâibyo uzahiguza imihigo, uzabijyane ahantu Uwiteka azatoranya,
27 utambire ibitambo byawe byoswa, inyama hamwe nâamaraso ku gicaniro cyâUwiteka Imana yawe, amaraso yâibitambo byawe bindi azabyarirwe ku gicaniro cyâUwiteka Imana yawe, inyama zabyo uzazirye.
28 Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugira ngo wowe nâurubyaro rwawe ruzagukurikira kugeza iteka, muzaheshwe ibyiza no gukora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye.
29 Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura imbere yawe amahanga ujyanwamo no guhindƫra, ukaba umaze kuyahindƫra ugatura mu gihugu cyayo,
30 uzirinde gushukwa ukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze ibyâimana zabo uti â Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.â
31 Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse nâabahungu babo nâabakobwa babo babosereze imana zabo.