GUTEGEKA KWA KABIRI 11
1 Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, nâamategeko yayo nâamateka yayo, nâibyo yagutegetse iteka ryose.
2 Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo nâamaboko yayo menshi, nâukuboko kwayo kurambutse
3 nâibimenyetso byayo, nâimirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawo umwami wa Egiputa nâigihugu cye cyose,
4 nâibyo yagiriye ingabo zâAbanyegiputa nâamafarashi yabo nâamagare yabo, uko yabirengeje amazi yâInyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe,
5 nâibyo yagiririye mwebwe mu butayu ukageza aho mwaziye aha hantu,
6 nâibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: uko ubutaka bwasamye bukabamirana nâabâiwabo, nâamahema yabo nâibyari bifite ubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose.
7 Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze.
8 Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindƫre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindƫra,
9 mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo nâurubyaro rwabo, igihugu cyâamata nâubuki.
10 Kuko igihugu ujyanwamo no guhindĆ«ra kidahwanye nâigihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa nâumuruho wâibirenge byanyu, nkâuko umuntu yuhira umurima wâimboga.
11 Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindĆ«ra kirimo imisozi nâibikombe, kinywa amazi yâimvura.
12 Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ryâumwaka ikageza ku iherezo ryawo.
13 Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose nâubugingo bwanyu bwose,
14 nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura yâumuhindo nâiyâitumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu yâimpeke, na vino yanyu nâamavuta ya elayo yanyu.
15 Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage.
16 Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere,
17 mukikongereza uburakari bwâUwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha.
18 Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati yâamaso yanyu.
19 Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, nâuko mugenda mu nzira nâuko muryamye nâuko mubyutse.
20 Kandi muzayandike ku nkomanizo zâamazu yanyu no ku byugarira byanyu,
21 kugira ngo iminsi yanyu igwirire mwebwe nâabana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane nâiyâijuru riri hejuru yâisi.
22 Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata,
23 Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindĆ«re amahanga abarusha gukomera nâamaboko.
24 Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja yâiburengerazuba.
25 Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye.
26 Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha nâumuvumo.
27 Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko yâUwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi,
28 uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko yâUwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya.
29 Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihugu ujyanwamo no guhindĆ«ra, uzavugire uwo mugisha ku musozi wa Gerizimu, nâumuvumo uzawuvugire ku musozi wa Ebali.
30 Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma yâinzira ica iburengerazuba, mu gihugu cyâAbanyakanÄni batuye mu kibaya ahateganye nâi Gilugali, hafi yâibiti byitwa imyeloni bya More?
31 Kuko mugiye kwambutswa Yorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindƫra, muzagihindƫra koko mugituremo.
32 Kandi muzajye mwitondera amategeko nâamateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire.