GUTEGEKA KWA KABIRI 10
1 Icyo gihe Uwiteka arambwira ati â WibÄrize ibisate bibiri byâamabuye bisa nâibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubÄze nâisanduku mu giti.
2 Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.â
3 Nuko mbÄza isanduku mu mushita, mbÄza nâibisate bibiri byâamabuye bisa nâibya mbere, nzamuka uwo musozi mfashe ibyo bisate byombi mu maboko.
4 Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe nâayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro kuri wa munsi wâiteraniro, Uwiteka arabimpa.
5 Ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabÄje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse.
6 (Abisirayeli bahaguruka i BÄrotibeneyÄkani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazari umwana we asubira ku butambyi bwe.
7 Barahahaguruka bajya i Gudigoda, barahahaguruka bajya i Yotibata, igihugu cyâutugezi.
8 Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremÄrwa isanduku yâisezerano ryâUwiteka, no guhagarikwa imbere yâUwiteka no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye uko biri na bugingo nâubu.
9 Ni cyo gituma Abalewi batagira umugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.)
10 Mara kuri wa musozi iminsi mirongo ine nâamajoro mirongo ine nkâubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura.
11 Uwiteka arambwira ati â Haguruka ugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bagihindĆ«re.â
12 None wa bwoko bwâAbisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose nâubugingo bwawe bwose,
13 ukitondera amategeko yâUwiteka yâuburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?
14 Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyirâijuru ndetse nâijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyirâisi nâibirimo byose.
15 Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruza banyu ngo abakunde, atoranya urubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahanga yose uko biri na bugingo nâubu.
16 Nuko mukĆ«re mu mitima yanyu ibituma iba nkâimibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.
17 Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami wâabami, ni Imana ikomeye yâinyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cyâumuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9
18 IcÄ«ra impfubyi nâabapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke wâumunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.
19 Nuko mukunde umusuhuke wâumunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.
20 Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryo urahira.
21 Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteye ubwoba, amaso yawe yiboneye.
22 Ba sekuruza banyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije nâinyenyeri zo mu ijuru ubwinshi.