EZIRA 8
Abazanye na Ezira
1 Aba ni bo batware bâamazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvuka kwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloni ku ngoma yâUmwami Aritazeruzi.
2 Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi.
3 Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe nâabagabo ijana na mirongo itanu, ukurikiranije imivukire yabo.
4 Muri bene Pahatimowabu ni Eliyowenayi mwene Zerahiya, kandi yari kumwe nâabagabo magana abiri.
5 Muri bene Shekaniya ni mwene Yahaziyeli, kandi uwo yari kumwe nâabagabo magana atatu.
6 Muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, uwo yari kumwe nâabagabo mirongo itanu.
7 Muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, na we yari kumwe nâabagabo mirongo irindwi.
8 Muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, na we yari kumwe nâabagabo mirongo inani.
9 Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, na we yari kumwe nâabagabo magana abiri na cumi nâumunani.
10 Muri bene Shelomiti ni mwene Yosifiya, na we yari kumwe nâabagabo ijana na mirongo itandatu.
11 Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, na we yari kumwe nâabagabo makumyabiri nâumunani.
12 Muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, na we yari kumwe nâabagabo ijana nâicumi.
13 Muri bene Adonikamu bo hanyuma aya ni yo mazina yabo: Elifeleti na Yeyeli na Shemaya, na bo bari kumwe nâabagabo mirongo itandatu.
14 Kandi muri bene Bigivayi ni Utayi na Zabudi, na bo bari kumwe nâabagabo mirongo irindwi.
Ezira atumira Abalewi nâAbanetinimu
15 Abo mbateraniriza ku mugezi ujya Ahava, tuhaca ingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu nâabatambyi, nsanga nta nâumwe wo muri bene Lewi ubarimo.
16 Ntumira Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elunatani na Yaribu na Elunatani, na Natani na Zekariya na Meshulamu bâabakuru, kandi na Yoyaribu na Elunatani bâabigisha.
17 Mbatuma kwa Ido umutware wâi Kasifiya, mbabwira ubutumwa bazabwira Ido na bene se bâAbanetinimu aho babaga i Kasifiya, ngo batwoherereze abahereza bâinzu yâImana yacu.
18 Maze ku bwâukuboko kwiza kwâImana yacu kwari kuri twe, batuzanira umugabo wâumunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya nâabahungu be na bene se uko ari cumi nâumunani,
19 na Hashabiya hamwe na Yeshaya wo muri bene Merari, na bene se nâabahungu babo uko ari makumyabiri,
20 nâabo mu Banetinimu, abo Dawidi nâabatware be batanze ngo bakorere Abalewi, Abanetinimu magana abiri na makumyabiri bose bavugwa mu mazina yabo.
Biyiririza ubusa ku mugezi Ahava
21 Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere yâImana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe nâabana bacu bato nâibintu byacu byose,
22 kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe wâingabo zâabasirikare nâizâabagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye nâumwami tuti â Amaboko yâImana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo nâuburakari bwayo birwanye abayireka bose.â
23 Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.
Impiya zabo zibitswa abatambyi cumi na babiri
24 Maze ntora cumi na babiri mu batware bâabatambyi, Sherebiya na Hashabiya nâabandi cumi muri bene se.
25 Mbagerera ifeza nâizahabu nâibintu byâamaturo yâinzu yâImana yacu, ibyo umwami nâabajyanama be nâabatware be nâAbisirayeli bari bahari bose batuye.
26 Nuko mbagerera italanto zâifeza magana atandatu na mirongo itanu, nâibintu byâifeza italanto ijana nâitalanto zâizahabu ijana,
27 nâibyungu byâizahabu makumyabiri byari dariki igihumbi, nâibikoreshwa bibiri byâimiringa myiza isenwe yâigiciro cyinshi nkâicyâizahabu, ndabibashyikiriza.
28 Ndababwira nti â Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, nâibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe nâizo feza nâizahabu nâituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruza babikunze.
29 Mube maso mubirinde kugeza aho muzabigerera imbere yâabatware bâabatambyi nâAbalewi, nâabatware bâamazu ya ba sogokuruza bâAbisirayeli mu byumba byo mu nzu yâUwiteka i Yerusalemu.â
30 Nuko abatambyi nâAbalewi benda ifeza nâizahabu nâibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu yâImana yacu.
Ezira agera i Yerusalemu
31 Bukeye ku munsi wa cumi nâibiri wâukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kwâImana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko yâababisha nâabaduciriye ibico mu nzira.
32 Tugeze i Yerusalemu, tuhasibira gatatu.
33 Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza nâizahabu nâibindi bintu, babigerera mu nzu yâImana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriya umutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi bâAbalewi.
34 Byose barabimurika uko umubare wabyo nâindatira zabyo byari biri. Icyo gihe indatira zabyo byose zirandikwa.
35 Maze abavukiye mu bunyage bakabuvamo batambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi nâebyiri zâigitambo cyoswa cyâAbisirayeli bose, nâamasekurume yâintama mirongo urwenda nâatandatu, nâabana bâintama mirongo irindwi na barindwi, nâamasekurume yâihene cumi nâabiri, biba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka. 36Maze bashyikiriza abatware bâumwami nâibisonga bye bo hakurya yâuruzi amategeko yâumwami, na bo bafasha abantu nâinzu yâImana.