EZIRA 7
Umwami atuma Ezira i Yerusalemu
1 Hanyuma yâibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami wâu Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya,
2 mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu,
3 mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti,
4 mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki,
5 mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru,
6 Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi wâumuhanga mu byâamategeko ya Mose, yatanzwe nâUwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa nâukuboko kâUwiteka Imana ye kwari kuri we.
7 Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana nâabatambyi bamwe, nâAbalewi nâabaririmbyi nâabakumirizi nâAbanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma yâUmwami Aritazeruzi.
8 Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma.
9 Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere wâukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere wâukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe nâukuboko kwâImana ye kwari kuri we,
10 kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko yâUwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko nâamateka.
11 Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Ezira umutambyi nâumwanditsi, ndetse yari nâumwanditsi wâamagambo yâamategeko yâUwiteka nâibyo yategetse Abisirayeli.
Umwami aha Ezira urwandiko rwâabatware ngo bazamufashe
12 Aritazeruzi umwami wâabami yandikiye Ezira umutambyi, umwanditsi wâamategeko yâImana nyirâijuru. â Ni amahoro masa nâibindi.
13 â Ntegetse itegeko, abantu bâAbisirayeli bose nâabatambyi babo nâAbalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane,
14 kuko jyewe umwami nâabajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubaza ibyâi Buyuda nâi Yerusalemu nkâuko amategeko yâImana yawe ufite ameze,
15 kandi ngo ujyane ifeza nâizahabu, ibyo jyewe umwami nâabajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu,
16 kandi ifeza yose nâizahabu uzasanga mu gihugu cyâi Babuloni cyose, hamwe nâamaturo yâabantu nâayâabatambyi batuririye inzu yâImana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa.
17 Ni cyo kizatuma ugira umwete cyane wo kujyana izo mpiya, ukazigura ibimasa nâamasekurume yâintama nâabana bâintama, hamwe nâamaturo yâamafu nâayâibyokunywa aturanwa na byo, ukabitambira ku cyotero cyâinzu yâImana yanyu iri i Yerusalemu.
18 Kandi ibizasaguka kuri izo feza nâizahabu, wowe na bene wanyu uko muzashaka kubigenza muzabigenze mutyo, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka.
19 Nâibintu uhabwa byo gukoresha mu nzu yâImana yawe, uzabimurikire Imana yâi Yerusalemu.
20 Kandi nâibintu byose bazashaka ku bwâinzu yâImana yawe, ibyo uzaba ukwiriye gutanga uzajye ubikura mu nzu ibikwamo ibintu byâumwami ubitange.
21 â Jyewe ubwanjye Umwami Aritazeruzi, ntegetse abanyabintu banjye bo hakurya yâuruzi bose yuko icyo Ezira umutambyi, umwanditsi wâamategeko yâImana nyirâijuru azabaka cyose, kizajya gitanganwa umwete wose
22 bikagarukira ku italanto zâifeza ijana, nâindengo zâingano ijana, nâincuro zâintango za vino ijana, nâibibindi byâamavuta ijana, nâumunyu udafite urugero.
23 Ikizategekwa nâImana nyirâijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kijye gikorwa bitunganye, kugira ngo uburakari butagera mu gihugu cyâumwami nâabahungu be.
24 Kandi tubasobanurire ibyâabatambyi nâAbalewi, nâabaririmbyi nâabakumirizi, nâAbanetinimu nâabagaragu bâiyo nzu yâImana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubaka umusoro cyangwa ihĹro cyangwa ikoro.
25 â Kandi nawe Ezira, uko ubwenge bwâImana yawe bukurimo, uzatoranye abatware nâabacamanza bo gucira imanza abantu bo hakurya yâuruzi, abazi amategeko yâImana yawe bose, nâutayazi muzajye muyamwigisha.
26 Maze utazemera kwitondera amategeko yâImana yawe nâamategeko yâumwami, bajye bagira umwete wose wo kumucira urubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.â
27 Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima wâumwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu yâUwiteka iri i Yerusalemu.
28 Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere yâumwami nâabajyanama, nâimbere yâibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga nâukuboko kâUwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.