EZIRA 9
Abantu bâImana banga kwitandukanya nâabanyamahanga
1 Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati â Abisirayeli nâabatambyi nâAbalewi ntibitandukanije nâabantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, ibyâAbanyakanÄni nâibyâAbaheti nâibyâAbaferizi, nâibyâAbayebusi nâibyâAbamoni nâibyâAbamowabu, nâibyâAbanyegiputa nâibyâAbamori,
2 kuko ubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira nâabahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga nâabantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware nâabanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.â
3 Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro nâumwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura nâubwanwa, nicara numiwe.
4 Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi nâamagambo yâImana ya Isirayeli, ku bwâigicumuro cyâabavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo gutura kwa nimugoroba.
Ezira asenga yÄtura ibyaha byâabantu bâImana
5 Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye nâumwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza
6 ndavuga nti â Ayii! Mana yanjye, nkozwe nâisoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe nâimanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.
7 Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho nâurubanza rukomeye cyane na bugingo bâubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa nâabami bacu nâabatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa nâinkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa nâisoni nkâuko bimeze ubu.
8 Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cyâabantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.
9 Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhÄnye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere yâabami bâu Buperesi, iraduhumuriza kugira ngo twubake inzu yâImana yacu kandi ngo dusane ahasenyutse hayo, ngo iduhe nâinkike idukikije i Buyuda nâi Yerusalemu.
10 â Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe
11 wategekeye mu bagaragu bawe bâabahanuzi, ukavuga uti âIgihugu mujyamo ngo mugihÄŤndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa nâibizira bikorwa nâabanyamahanga bo mu bihugu, bacyujuje nâimyanda yabo hose irasÄngana,
12 kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.â
13 None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho nâurubanza rukomeye tuzira ingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye nâibicumuro byacu ukadusigariza igice kingana gityo,
14 mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana nâabanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu?
15 Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni wowe ukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nkâuko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.â