EZIRA 4
Abanzi bashaka kubabuza
1 Bukeye abanzi bâAbayuda nâabâAbabenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero,
2 baherako begera Zerubabeli nâabatware bâamazu ya ba sekuruza, baramubwira bati â Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nkâuko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa AshĹŤri watuzamuye akatuzana hano.â
3 Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, nâabandi batware bâamazu ya ba sekuruza bâAbisirayeli barabasubiza bati â Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nkâuko Kuro umwami wâu Buperesi yadutegetse.â
4 Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya.
5 Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuro umwami wâu Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami wâu Buperesi.
6 Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturage bâi Buyuda nâabâi Yerusalemu.
7 Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na TabÄli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazeruzi umwami wâu Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyuguti zâAbasiriya no mu rurimi rwabo.
8 Rehumu umutware wâintebe na Shimushayi umwanditsi bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko, barega abâi Yerusalemu bati
9 â Rehumu umutware wâintebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi bâAbadinayi nâAbafarisataki nâAbatarupeli, nâAbafarisiti nâAbareki nâAbanyababuloni, nâAbashushanki nâAbadehayi nâAbanyelamu,
10 nâayandi mahanga yose umutware mukuru wâicyubahiro Osinapari yambukije, akabatuza mu mudugudu wâi Samariya no mu kindi gihugu cyo hakurya yâuruzi, nâibindi nkâibyo.â
Abanzi bandikira umwami babarega
11 Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati â Twebwe abagaragu bawe bo hakurya yâuruzi nâibindi.
12 Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi wâigomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro.
13 None nyagasani, umenye yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatanga umusoro cyangwa ihĹro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa.
14 None rero kuko dutunzwe nâibwami, ntitube twabona umwami asuzugurwa, ni cyo cyatumye dutuma ku mwami tukabimumenyesha,
15 kugira ngo bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nuko uzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa, umenye yuko uwo mudugudu ari umudugudu ujya ugoma, ugatubya abami nâibihugu byabo, ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo mudugudu usenywa.
16 Turaburira umwami yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabane uzagira hakurya yâuruzi.â
Umwami ategeka ko baba baretse kubaka
17 Maze umwami yoherereza Rehumu umutware wâintebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya yâuruzi urwandiko, arabasubiza ati â Amahoro nâibindi.
18 â Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza.
19 Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudu mu bihe bya kera waragomeraga abami koko, ubugome nâubugande byabonekaga muri wo.
20 Kandi ngo habagamo abami bakomeye cyane bategekaga i Yerusalemu nâigihugu cyose cyo hakurya yâuruzi, kandi ngo bahabwaga umusoro nâihĹro nâikoro.
21 Nuko rero nimushyireho itegeko kugira ngo abo bagabo barekere aho, uwo mudugudu we kubakwa kugeza aho ubwanjye nzabyitegekera.
22 Kandi mwirinde mwe gutenguha muri ibyo, kugira ngo ikibi kidakura abami bagatubirwa.â
23 Nuko bamaze gusomera urwandiko rwâUmwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayi umwanditsi na bagenzi babo, baherako bahaguruka vuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubaka ku maboko no ku gahato.
24 Nuko umurimo wâinzu yâImana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo umwami wâu Buperesi.