EZIRA 3
Bashinga icyotero cyâImana
1 Nuko ukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu midugudu yabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe.
2 Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se bâabatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cyâImana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nkâuko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu wâImana.
3 Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafite ubwoba batewe nâabantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo nâibya nimugoroba.
Baziririza iminsi mikuru yâingando
4 Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru yâingando nkâuko byanditswe, batamba ibitambo byoswa byâiminsi yose uko umubare wabyo wari uri, bakurikije itegeko ryâibyategekewe umunsi wose.
5 Hanyuma batamba igitambo cyoswa gitambwa ubudasiba nâibitambo byo mu mboneko zâamezi, nâibyâibirori byâUwiteka byategetswe byose byejejwe, nâibyâumuntu wese washakaga gutura Uwiteka ituro, abitewe nâumutima ukunze.
6 Ku munsi wa mbere wâukwezi kwa karindwi ni ho batangiriye gutambira Uwiteka ibitambo byoswa, ariko imfatiro zâurusengero zari zitarashingwa.
7 Kandi bahemba abubatsi nâababaji impiya, abâi Sidoni nâabâi Tiro babaha ibyokurya nâibyokunywa nâamavuta, kugira ngo bazane ibiti byâimyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuro umwami wâu Buperesi.
Bashinga imfatiro zâurusengero
8 Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu yâImana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije nâabandi batambyi nâAbalewi bene wabo, nâabavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri nâabayishagije, ngo bahagarikire umurimo wâinzu yâUwiteka.
9 Maze Yeshuwa ahagurukana nâabahungu be na bene se, Kadimiyeli nâabahungu be bene Yuda, na bene Henadadi nâabahungu babo nâAbalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi bâumurimo wâinzu yâImana.
10 Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rwâurusengero rwâUwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, nâAbalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nkâuko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse.
11 Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati â Erega Uwiteka ni mwiza! Nâimbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.â Maze abantu bose barangurura amajwi arenga basingiza Uwiteka, kuko urufatiro rwâinzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11
12 Ariko benshi mu batambyi nâAbalewi nâabatware bâamazu ya ba sekuruza, abâabasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rwâinzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,
13 bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ryâibyishimo byâabantu nâijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure.