EZIRA 2
Abanyagano basubiye iwabo (Neh 7.4-73)
1 Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu nâi Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu wâiwabo ni aba.
2 Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na RÄlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na BÄna. Umubare wâabagabo bo mu Bisirayeli ni uyu:
3 Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri nâijana na mirongo irindwi na babiri.
4 Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.
5 Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.
6 Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.
7 Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.
8 Abo muri bene Zatu ni magana urwenda na mirongo ine na batanu.
9 Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.
10 Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.
11 Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu.
12 Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.
13 Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.
14 Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.
15 Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane.
16 Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongo urwenda nâumunani.
17 Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu.
18 Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri.
19 Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu.
20 Abo muri bene Gibari ni mirongo urwenda na batanu.
21 Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu.
22 Abagabo bâi Netofa ni mirongo itanu na batandatu.
23 Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri nâumunani.
24 Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri.
25 Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu nâuwa Kefira nâuwa BÄroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.
26 Abakomoka mu mugi wa Rama nâuwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri nâumwe.
27 Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.
28 Abakomoka mu mugi wa Beteli nâuwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu.
29 Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri.
30 Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu.
31 Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.
32 Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.
33 Abakomoka mu mugi wa Lodi nâuwa Hadidi nâuwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu.
34 Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.
35 Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.
Abatambyi nâAbalewi basubiyeyo
36 Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.
37 Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.
38 Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.
39 Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.
40 Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane.
41 Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri nâumunani.
42 Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu nâicyenda.
43 Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,
44 na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni,
45 na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu,
46 na bene Hagabu na bene Shalumayi na bene HanÄni,
47 na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya,
48 na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu,
49 na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi,
50 na bene Asina na bene Meyunimu na bene Nefusimu,
51 na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,
52 na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha,
53 na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,
54 na bene Nesiya na bene Hatifa.
55 Nâabuzukuruza bâabagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda,
56 na bene YÄla na bene Darikoni na bene Gideli,
57 na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami.
58 Abanetinimu bose nâabuzukuruza bâabagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.
59 Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela nâi Teliharisha, nâi Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruza nâimbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko.
60 Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri.
61 Kandi nâabo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi wâUmunyagaleyadi, washatse umugeni mu bakobwa ba Barizilayi wâUmunyagaleyadi akamwitirirwa,
62 abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nkâabahumanye bagakurwa mu butambyi.
63 Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.
Abasubiyeyo bose nâibintu byabo nâamaturo yabo
64 Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye nâibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;
65 udashyizeho abagaragu babo nâabaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo nâabagore bâabaririmbyi magana abiri.
66 Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu nâatandatu, nâinyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine nâeshanu,
67 nâingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu nâeshanu, nâindogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.
68 Bamwe mu batware bâamazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu yâUwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo yâinzu yâImana, ngo bayishinge ahantu hayo.
69 Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bwâibikoreshwa umurimo dariki zâizahabu inzovu esheshatu nâigihumbi, nâindatira zâifeza ibihumbi bitanu, nâimyambaro ijana yâabatambyi.
70 Nuko abatambyi nâAbalewi nâabantu bamwe, nâabaririmbyi nâabakumirizi nâAbanetinimu baba mu midugudu yabo, nâAbisirayeli bose mu midugudu yabo.