EZIRA 1
Umwami Kuro ategeka ko bubaka urusengero
1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami wâu Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami wâu Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati
2 â Kuro umwami wâu Buperesi aravuga ati âUwiteka Imana nyirâijuru yangabiye ibihugu byâabami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.
3 None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu yâUwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.
4 Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza nâizahabu nâibintu nâamatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu yâImana yâi Yerusalemu babikunze.â â
5 Nuko abatware bâamazu ya ba sekuruza bâAbayuda nâabâAbabenyamini, bahagurukana nâabatambyi nâAbalewi nâabandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubaka inzu yâUwiteka i Yerusalemu.
6 Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa byâifeza nâizahabu, nâibindi bintu nâamatungo nâibintu byâigiciro cyinshi, ukuyemo ibyo batuye byose babikunze.
7 Kandi nâUmwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu yâUwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro zâibigirwamana bye.
8 Ibyo Kuro umwami wâu Buperesi abikuzamo Mitiredati wâumunyabintu, na we abibarira Sheshibasari igikomangoma cyo mu Bayuda.
9 Kandi umubare wabyo ni uyu: amasahani yâizahabu mirongo itatu nâayâifeza igihumbi, nâimishyo makumyabiri nâicyenda,
10 nâibyungu byâizahabu mirongo itatu, nâibyâifeza byâuburyo bwa kabiri magana ane nâicumi, nâibindi bikoreshwa igihumbi.
11 Ibikoreshwa byose byâizahabu nâifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibasari yabizamukanye ubwo abanyagano bavanwaga i Babuloni, bagasubira i Yerusalemu.