2 NGOMA 36
Umwami Yowahazi aneshwa nâUmwami Nebukadinezari(2 Abami 23: 30- -24.17)
1 Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.
2 Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri nâitatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
3 Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto zâifeza ijana nâitalanto imwe yâizahabu.
4 Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami wâi Buyuda nâi Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa.
5 Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri nâitanu avutse, amara imyaka cumi nâumwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa nâUwiteka Imana ye.
6 Hanyuma Nebukadinezari umwami wâi Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.
7 Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu yâUwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rwâi Babuloni.
8 Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu nâibizira yakoraga nâibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cyâabami bâAbisirayeli nâabâAbayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
9 Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi nâumunani avutse, amara amezi atatu nâiminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa nâUwiteka.
10 Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe nâibintu byiza byo mu nzu yâUwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami wâi Buyuda nâi Yerusalemu.
Sedekiya ajya ku ngoma (2 Abami 24.18--25.21; Yer 52.1-11)
11 Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri nâumwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi nâumwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
12 Akora ibyangwa nâUwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere yâumuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa kâUwiteka.
13 Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Abayuda bajyanwa i Babuloni ari imbohe
14 Kandi abatambyi bakuru bose nâabantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa nâabanyamahanga, bakanduza inzu yâUwiteka yari yereje i Yerusalemu.
15 Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo nâubuturo bwayo.
16 Ariko bagashinyagurira intumwa zâImana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.
17 Ni cyo cyatumye abateza umwami wâAbakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu yâubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza.
18 Kandi ibintu byo mu nzu yâImana byose, ibinini nâibito nâibyâubutunzi byo mu nzu yâUwiteka, nâibyâubutunzi byâumwami nâibyâabatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.
19 Maze batwika inzu yâImana, basenya inkike zâi Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.
20 Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze nâizâabahungu be kugeza ku ngoma zâabami bâi Buperesi,
21 bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.
Umwami Kuro ategeka ko bongera kubaka urusengero (Ezira 1.1-4)
22 Hanyuma mu mwaka wa mbere wâingoma ya Kuro umwami wâu Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami wâu Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati
23 â Kuro, Umwami wâu Buperesi aravuze ati âUwiteka Imana nyirâijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu hâi Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.â