2 NGOMA 35
Baziririza Pasika (2 Abami 23.21-23)
1 Bukeye Yosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babÄ«kira umwana wâintama wa Pasika ku munsi wa cumi nâine wâukwezi kwa mbere.
2 Ashyira abatambyi ku murimo wabo, abashyirishaho umwete wo gukora umurimo wo mu nzu yâUwiteka.
3 Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati â Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu nâubwoko bwayo bwâAbisirayeli.
4 Mwitegure uko amazu ya ba sogokuruza banyu ari, nâibihe byanyu nkâuko byanditswe na Dawidi umwami wa Isirayeli, na Salomo umuhungu we.
5 Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruza ya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugira ngo umuntu wese agire umugabane wâinzu ya ba sekuruza yâAbalewi,
6 muhereko mubÄ«kÄ«re umwana wâintama wa Pasika, mwiyeze mwitegurire bene wanyu, mukurikize ijambo ryâUwiteka ryavuzwe na Mose.â
7 Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana bâintama nâabâihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika, umubare wabyo wari inzovu eshatu nâamapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo yâumwami.
8 Kandi nâabatware be baha abantu nâabatambyi nâAbalewi ibyo gutamba, babitangana umutima ukunze. Hilukiya na Zekariya na Yehiyeli abatware bâinzu yâImana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu nâinka magana atatu.
9 Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, nâabatware bâAbalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu nâinka magana atanu.
10 Uko ni ko biteguye umurimo, abatambyi bahagarara ahabo nâAbalewi bajya ku bihe byabo, nkâuko umwami yategetse.
11 Nuko babÄ«kÄ«ra umwana wâintama wa Pasika, nâabatambyi bamisha amaraso bayahawe nâAbalewi, Abalewi barabibaga.
12 Bakurayo ibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruza bâabantu, kugira ngo babitambire Uwiteka nkâuko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi nâinka bazigenza batyo.
13 Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi nâamaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose.
14 Hanyuma bÄ«tegurira ibyabo ubwabo nâibyâabatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa nâurugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi bitegurira ibyabo ubwabo, bategura nâibyâabatambyi bene Aroni.
15 Nâabaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nkâuko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya wâumwami. Nâabakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo bâAbalewi babiteguriye.
16 Uko ni ko umurimo wose wâUwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cyâUwiteka, nkâuko Umwami Yosiya yari yategetse.
17 Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, nâiminsi mikuru irindwi yâimitsima idasembuwe.
18 Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nkâiyo uhereye mu bihe byâumuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye nâiyo Yosiya yaziririje, afatanije nâabatambyi nâAbalewi nâAbayuda bose, hamwe nâAbisirayeli bari bahari nâabaturage bâi Yerusalemu.
19 Mu mwaka wa cumi nâumunani wâingoma ya Yosiya, ni ho baziririje Pasika iyo.
Umwami Yosiya agwa mu ntambara arwana nâumwami wa Egiputa (2 Abami 23.28-30)
20 Hanyuma yâibyo byose, Yosiya amaze gutunganya urusengero, Neko umwami wa Egiputa arazamuka ajya gutera Karikemeshi ku ruzi rwa Ufurate, maze Yosiya ajya kurwana na we.
21 Ariko Neko amutumaho intumwa ati â Mpfa iki nawe, mwami wâAbayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.â
22 Ariko Yosiya ntiyemera kumuha ibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa kâImana, ajya kurwanira mu kibaya cyâi Megido.
23 Maze abarashi barasa Umwami Yosiya, abwira abagaragu be ati â Nimunkure ku rugamba ndakomeretse cyane.â
24 Nuko abagaragu be bamukura mu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzana i Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose bâabâi Yerusalemu baramuririra.
25 Na Yeremiya aborogera Yosiya, nâabaririmbyi bose bâabagabo nâabâabagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.
26 Ariko indi mirimo ya Yosiya, nâibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko yâUwiteka,
27 nâibyo yakoze, ibyabanje nâibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyâabami bâAbisirayeli nâabâAbayuda.